Print

Bizimana yasobanuye impamvu atabashije gutsinda igeragezwa ryo mu Budage

Yanditwe na: 5 September 2017 Yasuwe: 643

Umukinnyi Bizimana Djihad uherutse kujya gukora igeregezwa mu ikipe ya Fortuna Dusserdolf yo mu Budage yatangaje ko kuba yaratinze kwerekeza muri iki gihugu aribyo byatumye atabasha gushimwa ni umutoza w’iyi kipe.

Uyu mukinnyi wahise asinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kuva muri ki gihugu cy’ubudage yemeje ko gutinda kwerekeza muri iki gihugu byamukozeho cyane ndetse nibyo byabaye imbogamizi yatumye adakina muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri.

Yagize ati “Nagiye muri Fortuna nsa nk’uwatinze kuko nagombaga kujyayo mbere y’umukino w’Amavubi na Tanzania.Nasanze imaze iminsi yitwara neza iri no ku mwanya wa mbere ntibyahita binyorohera guhita mbona umwanya bityo birangira bidakunze”.

Uyu musore yatangaje kandi ko we n’ikipe ya APR FC biteguye neza umwaka w’imikino utaha aho yemeje ko intego bafite ari ugutwara igikombe cyane ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu itangira buri mwaka w’imikino ariyo ntego ifite.