Print

Rwarutabura yemerewe inzu n’umushahara na AS Kigali kugira ngo ayibere umufana

Yanditwe na: 6 September 2017 Yasuwe: 2500

Nyuma y’aho ikipe ya AS Kigali imaze iminsi igura abakinnyi batandukanye,kuri ubu yamaze no kwerekeza mu bafana aho yatangiriye kuri Ngenzahimana Bosco uzwi cyane ku izina rya Rwarutabura, wari umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mugabo Rwarutabura afite umugore n’abana 4, usanzwe ari umufana ukomeye ndetse witabazwa na benshi mu bantu bakeneye abafana, akaba yemeje ko yemeye guhindura akava mu bafana ba Rayon Sports bazwi nk’aba Hooligans akerekeza mu ikipe ya AS Kigali nyuma y’aho iyi kipe imwemereye inzu yo kubamo ndetse n’umushahara yanze kuvuga.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru uyu mugabo yavuze ko yahimbye uyu mwuga none ukaba ugiye kumukiza cyane ko yifuzaga kuva mu bukode akagira inzu ye none inzozi zibaye impamo.

Yagize ati “Navuye i Nyanza none ndi no mu mujyi, urumva ko zose ari ikipe zo mu Mujyi. Nuwayifashe(AS Kigali) na we ni umu Rayon kuri iki gihe ibintu byose byabaye ‘business’. Wari uzi ko Neymar yava muri Barcelona ? Cristiano na we buriya aracyibuka ibyo Manchester United yamukoreye,Rayon Sports ni umubyeyi , sinzayibagirwa ni umubyeyi wanjye. Nanjye bareke ntere imbere nk’abandi.Nahimbye akazi kanjye baranyigana.ubu mbaye professor .Nta mwuga udakiza uretse kuroga, kwica no kwiba. Ku wa mbere cyangwa ku wa kabiri bazaba bamaze kungurira inzu. Urabona umuntu aba ari gukura, nanjye ndifuza kuva mu bukode.Rayon Sports nzajya nyijya inyuma igihe AS Kigali itakinnye.Nzajya mba nambaye neza nubwo ntazisiga irangi. Ikibi ni uko najya mu ikipe mukeba (APR FC)."

Nubwo ubuyobozi bwa AS Kigali buhakana ko bwemereye inzu uyu mugabo we yemeje ko amakuru yo guhabwa inzu n’umushahara ku kwezi ari impamo ndetse hari abandi bafana yajyanye nabo abakuye muri Rayon Sports barimo Nkundamatch w’ikirinda, Gacuma n’abandi.