Print

Umupasiteri yarwanye n’umusazi ageragezaga kumuhagaritsa ngo amusengere-AMAFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 9 September 2017 Yasuwe: 8304

Umugabo bavuga ko ari umuntu w’Imana mu gace ka Lokoja muri Nigeria yahuye n’uruva gusenya ubwo yageragezaga gushaka gusengera umurwayi wo mu mutwe, uwo murwayi akamukubita bakarwana kakahava bigera naho ata n’inkweto yari yambaye.

Uyu mupasiteri yakubiswe nyuma yo kwegeranya abantu yita ko babaswe n’imyuka mibi ngo abasengere bezwe,kubw’ingorane umwe muri bo utatangajwe amazina abavamo arwana na pasiteri waje no guhitamo kwirwanaho ubwo yabonaga ingumi n’imigeri byugikana maze abantu barahurura.

Abatangabuhamya babiyonye bavuga ko uyu muvugabutumwa atahiriwe n’umunsi yakubitiweho n’uwo murwayi wo mu mutwe ,kuko ngo intego ye yo gukiza ibisazi atayigezeho ahubwo akahahurira n’uruva gusenya.

Uyu murwayi w’umugabo wari ukenyeye igitenge yari yagerageje gutangirwa n’uyu muvugabutumwa bahuriye mu nzira ngo ajye mu bandi bameze nkawe yari yashyize ku ruhande ngo abasengere ariko asanga afite imbaraga zidasanzwe ,ubwo yatangiraga kumwegera undi nawe yahise amufata mu mashati maze batangira imirwano itari yoroshye maze bakizwa n’abigenderaga.