Print

Umutwe ugizwe n’abasirikali 7,800 bahagurikiye guhashya Boko Haram

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 September 2017 Yasuwe: 314

Umutwe w’ingabo uhiriwemo n’ibihugu bitandukanye, uhanganye n’umutwe wa Boko Haram urigamba intsinzi. Cyakora waburiye ko ibitero bikoreshwamo ibisasu ntaho byari byajya.

Ibi bitero byishe abantu bagera kuri 400 muri Nijeriya na Kameruni kuva mu kwezi kwa kane.

Umutwe ugizwe n’abasirikali 7,800 washinze ibirindiro mu mijyi myinshi n’imidugudu iri ku mupaka wa Nijeriya na Kameruni, kuva imiryango ihatuye igobotowe mu maboko ya Boko Haram, hashize umwaka urenga.

Umugaba w’izo ngabo, jenerali Lucky Irabor wavukiye muri Nijeriya, yasuye imidugudu ine hafi y’umupaka kuwa gatandatu. Yari agiye kurema agatima abaturage no kwegeranya abasilikare.

Irabor yategetse abasilikare kwibanda ku bikorwa byo guhagarika ibitero by’abiyahuzi batega ibisasu. Yabasabye kurushaho gukorana n’abashinzwe umutekano ku nzego zibanze bakunze kwita “local-defense”. Yashishikarije abasivili gutanga amakuru ku kintu cyose babona bakeka ko gishobora guhungabanya umutekano.

Jenerali Irabor, yavuze ko kuba abasilikare bari muri iyo midugudu, bizatuma Boko Haram itazongera kuyigarurira.

Cyakora umutekano sicyo kibazo cyonyine cyugarije abasubira mu byabo. Hari ikibazo cy’inzara kuko batabashije guhinga cyangwa kwita ku matungo yabo.

Guverinema ya Kameruni yatangaje ko ifite umugambi wo guha imbuto abahinzi n’infashanyo y’amafaranga ku rubyiruko rw’abashomeri kugira ngo batangire ubucuruzi buciriritse.

Ijwi ry’Amerika