Ku wa 12 Nzeri uyu mwaka muri Village urugwiro habereye inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye ba Minisitiri bose n’abanyamabanga ba Leta gushyira hamwe mu byo bakora byose.
Umukuru w’igihugu yabahaye impanuro zireba Abagize Guverinoma bose, baba abasanzwe muri Guverinoma n’abayinjiyemo bwa mbere, zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye, ikaba ariyo ntego igomba kubaranga bose. Izo mpanuro zikubiye mu ncamake ku buryo bukurikira:
Guhuriza hamwe ibyo buri muyobozi ashinzwe (coordination) babiyobowemo na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe;
Kuri iyi ngingo, ubwo Kagame yakiraga indahiro nabwo yabikomojeho aho yasabye abarahiye n’abandi bayobozi muri rusange gukorana n’abandi bagahora bashaka iterambere mu gihe gito kuko nta mpamvu yo guta igihe.
Icyo ygihe yagize ati “Turusheho gukora neza, kwihutisha no kugerageza gukomeza guhindura ibintu bigorana.”
Gusangira amakuru (communication);
Ubwo abagize ikipe nshya barahiraga gukomeza gukora mu nteza y’abanyarwanda, iyi ngingo Kagame yayitinzeho cyane asa abayobozi kujya bavugana mukazi, aho yagize ati” Hari zimwe muri minisiteri zimwe usanga zifite abaminisitiri batatu, mukaba muri aho tuganira, ugasanga mu mezi atandatu, umwaka, basa naho badakora hamwe, no kuvugana bikaba ari ikibazo. Bari mu nzu imwe, bayobora minisiteri imwe, ariko ubwo rero birumvikana. Ba baminisitiri batavugana, ubwo abaminisitiri bavugana n’abakozi babo? Ubwo se imirimo ikwiriye kuba ikorwa, yuzuzwa n’iyo minisiteri, ubwo irakorwa?
- Kwiyoroshya (humility) no gushyira inyungu z’abo bakorera imbere zigasumba uburemere bahabwa n’urwego bariho.
Ni Kenshi bamwe mu bayobozi bagiye bashinjwa kwihunza no gushaka gusumba inzego bakorera.
Kagame yabasabye kwiyoroshya; Mu ishyirwaho rya Guverinoma, Itegeko rya Repubulika y’u Rwanda rigena ko hagomba kubahirizwa ihame ry’uburinganire abagore bakagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
I. Abaminisitiri bashyizweho muri guverinoma nshya:
1. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
2. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije
5. Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
7. Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane,
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
8. Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
9. Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
10. Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo
11. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi
13. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko
14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho
15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza
16. Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo
17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima
20. Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
VIDEWO KAGAME YAKIRA INDAHIRO: