Print

Nigeria: Umupasiteri wazutse nyuma y’ amasha 48 yatangaje abantu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 September 2017 Yasuwe: 3911

Umupasiteri witwa Wokoma David, wo mu gihugu cya Nigeria ku wa Mbere w’ iki cyumweru tariki 11 Nzeri yabitswe ko yapfuye hashize amasaha 48 arazuka ubu nimuzima.

David ni umupasiteri muri ministère du salut igwuruta église satellitaire.

Umunyeshuri witwa Itz Mhiz Anny, ni umwe mu batangajwe n’ ibyabaye kuri uyu mupasiteri akaba ari nawe watangarije ku rubuga rwe rwa Facebook ibyabaye.

Ati “Iki ni igitangaza cy’ Imana, nimuzima nyuma y’ amasaha 48 ari mu buruhukiro!”

Uyu mupasiteri yapfuye ku wa Mbere umurambo we ujyanwa mu buruhukiro. Mbere y’ uko umurambo ujyanwa mu buruhukiro, umugore wa pastier David na basaza be bagiye kuwusengera. Mu kumusengera umukozi ushinzwe ubwo buruhukiro abwira abari baje gusenga ati “Nimusenge vuba tumushyire mu buruhukiro”

Uyu mukozi akimara kuvuga aya magambo, umugore w’ uyu mupasiteri yavuze amagambo akomeye ati “Umugabo wanjye ntabwo yapfuye, arasinziriye, nabamenyesha ko azazuka mu minsi itatu, kuko Yezu ari umukiza kandi akaba akorana na Minisitere du salut …”

Abantu batandukanye barimo abanyeshuri uyu mupasiteri yigishaga batangajwe n’ ibyabaye.

Uwitwa Justice Amadi ati “Imana ikora ibitangaza niyo yabikoze”

Princewill Cynthia ati “Imana ihabwe icyubahiro niyo yonyine ishobora byose”

Itz Mhiz Anny yashimangiye ko aya makuru ari impamo ati “Ntabwo natangaza ibyo ntahagazeho, ni mwarimu wanjye wagombaga kutwigisha ku wa Kabiri ntiyaza ariko ntabwo twari twakamenye amakuru y’ uko yapfuye”

Ibyabaye kuri pasiteri David bijya kugirana isano n’ iby’ Umugabo w’ I Kinyinya mu mugi wa Kigali witwa Munyemana Jean de Dieu watangarije Umuryango ko yamaze iminsi ibiri mu buruhukiro bwa CHUK bajya kumushyira bagasanga ni muzima.

Video ya Munyemana Jean de Dieu