Print

RDC: Imfungwa 3 zishwe n’inzara muri gereza ya Rutshuru

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 September 2017 Yasuwe: 480

Muri gereza ya Rutshuru i ‘Prison centrale de Rutshuru’ iherereye muri Kivu y’Amajyaraguru hapfiriyemo imfungwa 3 bishwe n’inzara.

Radiyo Okapi yatangaje ko izo mfungwa zashizemo umwuka mu mpera z’icyumweru dusoje.

Ni mu gihe umuyobozi wa teritwari ya Rutshuru we yemeje aya makuru kuri uyu wa 12 Nzeri uyu mwaka.

Uyu muyobozi yanaboneyeho gutangaza ko hashize igihe kinini ibibwa bishize muri iyi gereza, ngo imfungwa zibayeho nabi kugeza ubu.

Ibibazo by’ibiribwa muri gereza zo muri Congo byakomeje gukurura umwuka mubi mu bashinzwe umutekano wa gereza ndetse n’abo bashinjwe kurinda; byakurikiwe no gutoroka kwa bamwe.

Muri gereza nkuru ya Bukavu muri Nyakanga imfungwa 20 zaratorotse, mbere yaho gato muri Gicurasi imfungwa zisaga 4,000 zatorotse Gereza ya Makala y’i Kinshasa, no muri Kivu y’Amajyaruguru izindi mfungwa zigera muri 900 zitoroka gereza Nkuru ya Kangwayi muri Beni.