Umunyamideli Shady Boo akaba umuhanga mu kwifotoza agaragaza ikimero, yongeye gufotorwa ari kumwe n’inshuti ze z’akadasohoka yambaye ikanzu hafi yo kumwambika ubusa ari nako atumura shisha iharawe cyane mu rubyiruko.
Uyu mugore w’abana babiri wivugiye ko akunda ‘Odeur ya Ocean’ yagaragaye mu gitaramo cya TEKNO yakoreye i Kigali atumagura itabi ryo mu bwoko bwa Shisha.
Ari kumwe na bagenzi be mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 10 Nzeri 2017,bagaragaye biteretse ibinyobwa bitandukanye byiganjemo ibisindisha ari nako banyuzamo bagatumura imyotsi ya Shisha.
Uretse gutumagura iryo tabi,imyambarire ya Shady Boo n’igikundi cy’abakobwa bari kumwe,ni bimwe mu byatumye barangarirwa na benshi dore ko bari banirekuye bacinya akadiho biba akarusho ubwo Tekno yageraga ku rubyiniro.
Shaddy watandukanye byeruye na Producer Meddy yari yambaye ikanzu igaragaza ibitugu n’itako, buri umwe uko yamukubitaga amaso yabwiraga mugenzi we ati”Dore wawundi uherutse kuvuga ijambo “Odeur ya Ocean”bigatuma bamurangarira.
REBA AMAFOTO:
Uyu mugore ajya agaragara no mu mashusho y’indirimbo y’abahanzi batandukanye.
Imyambarire ya Shaddy Boo na bagenzi be yavugishije benshi amangambure
Shaddyboo, umubyeyi w’abana babiri afitanye n’umu-producer wa video Meddy Saleh ariko batakibana akurikirwa n’abantu ibihumbi 179 ku rukuta rwa Instagram
Photos:Imirasire na Igihe
Yebaba we nukubona bagenda mbega mu kwaha ukuntu hasa amaha ye wagirango harimo amakara umukobwa ufite mu maha hirabura aba ri mumunyamwanda