Print

Umuganga w’ abana yakomoje ku kuba indwara nka kanseri zisigaye zigaragara no mu bana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 September 2017 Yasuwe: 1829

Dr Lisine Tuyisenge, Muganga w’ abana mu bitaro bya CHUK

Inzobere mu buvuzi bw’ indwara z’ abana mu Rwanda zivuga ko muri iki gihe abana basigaye bagaragarwaho n’ indwara zikomeye zirimo umutima, kanseri, n’ izindi. Ababyeyi barasabwa kuvuza abana babo indwara zitarabarenga.

Ibi byatangarije mu nama y’ iminsi ibiri ku buvuzi bw’ abana iteraniye i Kigali yatangiye kuri uyu wa 14 Nzeli 2017.

Dr Lisine Tuyisenge, Umuganga w’ abana mu bitaro bya CHUK, avuga ko mu myaka yashize indwara zagaragaraga ku bana ari indwara z’ imipiswi.

Kuri ubu ngo indwara zigaragara mu bana harimo izifata imyanya y’ubuhumekero n’ indwara zikomeye nka kanseri n’ umutima.

Yagize ati “Hari indwara zimwe na zimwe ubona zisa n’ aho zitari zisanzwe, ubona ko zifitanye isano n’ aho abantu ababa n’ abantu ababana nabo.”

Uyu muganga avuga ko kuba izi ndwa zikomeye zigaragara no mu bana bifitanye isano n’ iterambere ry’ ubuvuzi n’ iterambere ry’ imibereho y’ abaturage.

Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’ intego z’ ikinyagihumbi MDGS ryagabanyije indwara zakundaga kugaragara ku bana zirimo impiswi n’ izindi bitanga umwanya wo kwita ku ndwara zitinda gukira nka kanseri n’ indwara z’ umutima.

Ati “Uko abaganga biga, uko bagenda barushaho kongera ubumenyi ku ndwara runaka, niko indwara tuzibona tugashakisha n’ uburyo bwo kuzivura noneho abantu bakabona ngo indwara zirahari”.

Yongeyeho ati “Indwara z’ imitima murabizi ko zijyana n’ iterambere, hari ibintu byinshi bijyana n’ iterambere izo ndwara nazo zirimo”

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byagabanyije imfu z’ abana n’ ababyeyi, gusa ngo urugendo ruracyari rurerure.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu byabashije kugabanya imfu z’ abana n’ ababyeyi, ariko urugendo ruracyari rurerure cyane niyo mpamvu twakoze iyi nama y’ abavuzi b’ abana bo mu gihugu cyose ndetse n’ abo twatumiye bavuye hanze kugira ngo dufate ingamba zo kugira ngo tugere kuri SDGs”

Mu myaka ine ishize mu Rwanda abana bavura abana bari 30, muri uyu mwaka wa 2017 abo baganga bamaze kuba 70, gusa ngo nabo ntibahagije.

Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko mu banyarwanda 100 nibura 40 ari abana.