Print

Imibare y’abana bapfa bari munsi y’imyaka 5 iracyari hejuru mu Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 September 2017 Yasuwe: 268

Kigali hatangiye inama ngarukamwaka ihuza abagize ishyirahamwe ry’abaganga bavura abana. Ni inama igamije kureba ibyakorwa byafasha mu kurushaho kwita ku buzima bw’abana, bahabwa serivise z’ubuvuzi zinyuranye.

Ministre w’ubuzima Docteur Diane Gashumba yavuze ko abana ari bo ejo hazaza h’igihugu akaba ari yo mpamvu bagomba kwitabwaho, kandi ko abana bakeneye ubuvuzi babuhabwa bufite ireme.

Nkuko byatangajwe muri iyi nama, u Rwanda ni igihugu gikomeza gutera imbere mu birebana n’ubuvuzi bw’abana haba mu bushakashatsi bukorwa ku ndwara zifata abana, ikoranabuhanga mu kuvura, kwita ku bana barwaye n’abana bakivuka.

Gusa ngo nubwo u Rwanda rwaje ku isonga mu kwesa intego ya 4 mu ntego z’iterambere ry’ikinyagihumbi aho rwagabanije impfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 ho 2/3, imibare y’abana bapfa bafite munsi y’ imyaka itanu iracyari hejuru cyane cyane mu bana bakivuka.

RBA