Print

Igisasu cyakomerekeje 22 mu Mujyi wa London

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 September 2017 Yasuwe: 430

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa 15 nzeri , nk’uko polisi ibitangaza, abantu bataramenyekana bagabye igitero cy’iterabwoba muri gari ya moshi igendera mu butaka mu murwa mukuru w’Ubwongereza, London.

Igisasu cyaturitse mu gihe abaturage benshi cyane barimo bajya mu kazi. Abantu 18 bakomeretse. Polisi y’umujyi wa London n’inzego z’iperereza ry’imbere mu gihugu MI-5 baracyashakisha ababikoze.

Mayor wa London, Sadiq Khan, yasohoye itangazo avuga, ati: “Iterabwoba ntirizigera riduhungubanya cyangwa ngo ridutsinde.” Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ku rubuga rwe rwa Twitter, we yagize, ati: “Abaterabwoba ni abantu b’abarwayi bataye umutwe. Ntacyo bazageraho.”

Iki gitero ni icya gatanu mu mujyi wa London mu gihe cy’amezi atandatu.

Ijwi ry’amerika