Print

Ikibazo cy’impunzi za Repubulika ya Centrafrika kigeze ahakomeye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 September 2017 Yasuwe: 289

HCR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, iratangaza ko ikibazo cy’impunzi za Repubulika ya Centrafrika kigeze ahakomeye cyane.

Imbere mu gihugu, abavuye mu byabo baragera ku bihumbi 600. Abandi barenga ibihumbi 500 bambutse imipaka, bahungira mu bihugu by’abaturanyi nka Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Cameroon, Congo-Brazzaville, na Tchad.

Imitwe yitwara gisilikali igera kuri 15 yayogoje Repubulika ya Centrafrika kuva mu 2013. Ikomeye muri yo ni umutwe w’Abayislamu witwa Seleka n’umutwe w’Abakristu witwa Anti-Balaka.

HCR itangaza ko umutekano muke udatuma imfashanyo zigera ku bavuye mu babyo uko bikwiye. Imitwe yibasira n’abakozi b’imiryango y’ubutabazi.

Ijwi ry’Amerika