Print

U Rwanda rwasabye iperereza ku ‘Isasu’ ryahitanye umunyarwanda riturutse muri congo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 September 2017 Yasuwe: 2462

Ku mugoroba wo kuwa gatanu, tariki ya 15 Nzeri ahagana saa kumi n’imwe n’igice ku mupaka w’u Rwanda na DRC (Kamanyola- Bugarama), humvikanye amasasu ku ruhande rwa DRC. Isasu riturutse hakurya muri Kongo ryaje kwitura ku munyarwanda wigenderega witwa Iyakaremye Samuel wari ku butaka bw’u Rwanda.

Iyakaremye yahise ajyanwa kwa muganga ariko ku bw’amahirwe make yapfiriye mu nzira ajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama.

Rwanda rwahise rusaba Itsinda ryo mu ngabo z’ Umuryango w’Ibihugu bituriye ibiyaga bigari (EJVM) guhita bakora iperereza kuri aya masasu yahitanye umuturage w’u Rwanda.

F SAFARI Brig Gen, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Politik n’Igenamigambi

MINISTRY OF DEFENCE


Comments

Elivis Ntaganda 18 September 2017

Hakwiye iperereza ryimbitse hakamenyekana icyatumye bariya basirikare barasa berekeza mu Rwanda, buriya ni ubushotoranyi .