Print

Mpayimana agiye kugerageza amahirwe ye mu matora y’abadepite

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 September 2017 Yasuwe: 1389

Umukandida wigenga, Mpayimana Phillippe, yamaze gutangaza ko agiye guhatana mu matora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2018, ni nyuma y’uko atsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 03 na 04 kanama uyu mwaka.

Mu matora aheruka, Perezida Kagame wari umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yaje ku isonga n’amajwi 98.79, Mpayimana wari umukandida wigenga aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) aza inyuma n’amajwi 0.48%.

Mpayimana yagiye mu Bufaransa ashimira abanyarwanda bariyo bamutoye nubwo ategukanye intsinzi, abasaba kuzongera ku mutora mu matora y’abadepite nayo azahatanamo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Nashimishijwe no guhura n’Abanyarwanda baba mu Bufaransa mbashimira uburyo Abanyarwanda aho bari hose ku isi bantoye ku majwi menshi mu matora ya Perezida aheruka.”

Yakomeje agira ati “Ndabamenyesha ko nzaniyamamaza mu matora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha kandi ko nzagerageza gukora ibishoboka byose nkumva ibitekerezo byanyu nk’abantu baba mu mahanga.”

Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Green Party bamaze gutangaza ko mu ukwakira 2017 bazatangira kuzengurka uturere 30 tugize u Rwanda bitegura amatora y’abadepite.

Itegeko rigena ko kandida depite agomba kubona amajwi 5% kugira ngo atsindire kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.