Print

Abagore bane b’Abanyamerika basutsweho acide mu maso

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 September 2017 Yasuwe: 1423

Abanyamerika bane b’igitsina gore basutsweko ubumara bwa Acide kuri iki cyumweru ku cyicaro cya gariyamoshi, mu gace ka Marseille mu Ubufaransa. Igiporisi cyo muri ako gace kivuga ko atari igitero cy’iterabwoba.

Umugore w’imyaka 41 y’amavuko ukekwa gukora iryo bara yafashwe mu gihe iperereza rigikomeje.

Babiri muri abo banyamerika nibo bivugwa ko bahiye cyane mu maso. Bose uko ari bane bari mu myaka 20 y’ubukure, bajyanwe mu bitaro kuvugwa.

Igiporisi cya Marseille nta myirondoro y’abo cyatanze keretse kuvuga ko bari mu Ubufaransa nka bamukerarugendo.

Ikinyamakuru cy’Abafaransa “La Provence” cyandikira muri ako karere kivuga ko abaporisi bavuze ko uwakoze iryo bara yari afite uburwayi bwo mu mutwe, kandi ko inyuma yo kubasukako iyo Acide atigeze agerageza guhunga.

Ku cyicaro cya gariyamoshi i Saint-Charles, mugace ka Marseille, mu majyepfo y’Ubufaransa