Print

Burera: Inkuba yahitanye umukobwa, imvura isiga imiryango idafite aho kuba

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 September 2017 Yasuwe: 696

Ku cyumeru tarkiki ya 17 nzeri 2017, imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Burera yasize imiryango itandatu yo mu murenge wa Cyanika itagira aho yikinga kuko inzu zabo zasenyutse.

Inkuru ya Kigalitoday ivuga ko iyo mvura yarimo umuyaga mwinshi n’inkuba kuburyo inkuba yanakubise umukobwa wo mu Murenge wa Bungwe wari uri mu nzu ahita yitaba Imana.

Aganira n’iki kinyamakuru, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bungwe, Ndayisaba Egide yavuze ko imvura yaguye itari nyinshi ariko ngo yarimo imirabyo n’inkuba.

Agira ati “Ntabwo yari nyinshi cyane, gusa nyine yarimo imirabyo n’inkuba arizo zateye ibyo byago. Yari kumwe n’abandi bakobwa batatu baganira mu nzu, niwe yakubise wenyine. Cyakora n’inzu yabo isa nkaho yangiritse kuko yakubise urukuta rurasaduka”.

Iyi mvura kandi yanaguye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Burera aho yasenye inzu esheshatu zo mu murenge wa Cyanika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Kayitsinga Faustin avuga ko imvura yasenyeye abaturage bo mu kagari ka Gisovu.

Agira ati “Yangiritse mu buryo bukomeye ku mazu atatu ibisenge byayavuyeho biragwa naho andi atatu ibiti byarayagwiriye byahitanywe n’umuyaga kuko waje ari mwinshi cyane.”

Bamwe mubasenyewe ubu bacumbikiwe n’abaturanyi abandi bacumbitse mu bikoni byabo mu gihe ubuyobozi bwatangiye ibikorwa byo gukoresha umuganda wo gufasha abesenyewe.