Print

Nigeria: Abarenga 48 bamaze guhitanwa cyorezo cya korela

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 September 2017 Yasuwe: 127

Muri Nijeriya, hatangijwe gahunda yo gukingira icyorezo cya korela mu gihugu hose, mu gukumira ko iki cyorezo gikwira mu bihugu bihana imbibi.

Abarenga 48 kugeza ubu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu ntara ya Borno iherereye mu burasirazuba bushyira amajyaruguru. Mu gihugu hose hamaze kubarurwa abagera ku bihumbi 26 bagaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo.

Dominique Legros, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima no kurwanya ibyorezo, avuga ko abantu barenga ibihumbi 900 ari bo bazakingirwa ku ikubitiro muri iyi ntara.

Umuryango w’abibumbye washyize Nijeriya ku rutonde rwugarijwe n’iki cyorezo. Kugeza ubu, Yemeni ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abantu bishwe n’iki cyorezo. Muri Afurika, kolera yagaragaye mu bihugu nka Kongo Kinshasa, Sudani, Kenya na Tanzaniya.

IJWI RY’AMERIKA