Print

Ombolenga yagarutse mu myitozo yo kwitegura Rayon Sports

Yanditwe na: 19 September 2017 Yasuwe: 763

Umukinnyi Ombolenga Fitina wari umaze iminsi afite imvune yagarutse mu myitozo y’ikipe ya APR FC iri kwitegura ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa Super Cup uzabera I Rubavu kuri Stade Umuganda ku wa Gatandatu Taliki ya 23 Nzeri 2017.

Uyu musore waje muri iyi kipe nyuma yo kuva muri Slovakia no muri Espagne yari amaze iminsi afite imvune ndetse ntiyagaragaye mu mikino y’Agaciro yarangiye mu mpera z’icyumweru gishize aho cyarangiye Rayon sports itsinze APR FC igitego 1-0 ndetse iyitwara iki gikombe kuri Tombola.

Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Nzeri 2017 uyu musore yagaragaye mu myitozo ya APR FC ndetse biravugwa ko uyu musore azagaragara mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu aho azakina mu mwanya we mu gihe umusore Rukundo Dennis ashobora gufatanya na Rugwiro mu bwugarizi cyane ko abatoza ba APR FC banenze umusaruro wa Nsabimana Aimable ku mukino batsinzwe na Rayon sports.