Print

Amerika yakomoreye Abanyasudani badafite ibyangombwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 September 2017 Yasuwe: 869

Guverinoma ya Amerika yakomoreye Abanyasudani, bari ku rutonde rw’abimukira badafite ibyangombwa bagombaga gusubizwa mu bihugu byabo bitarenze tariki ya kabiri ukwezi kwa cumi na kumwe.

Deparitoma y’Amerika ishinzwe umutekano w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa kabiri. Ivuga ko kuba Sudani, kikirangwamo umutekano mucye, byatumye yongera umwaka ku gihe cyari giteganijwe. Igihe cy’ikubitiro cyari cyatanzwe ni tariki ya kabiri y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka. Iki gihe cyongerewe kugeza tariki ebyiri z’ukwezi kwa cumi na kumwe umwaka wa 2018.

Abanyasudani y’epfo bo bongerewe ho amezi 18. Ibyo bivuze ko igihe cyabo kizarangira tariki ebyiri z’ukwezi kwa gatanu umwaka w’2019. Guverinoma y’Amerika iboneraho gusaba aba banyasudani kuba biyandikishije kugirango bongererwe iki gihe bitarenze iki cyumweru.

Mu mpera z’umwaka w’2016, ni bwo Abanyasudani 1039 n’Abanyasudani y’epfo 49 bahawe ibyangombwa byo kuba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika by’agateganyo.

IJWI RY’AMERIKA