Print

Umunyarwanda yishwe arashwe muri Mozambique

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 September 2017 Yasuwe: 2317

Umunyarwanda witwa Niyongira Theobald, wakoreraga gihugu cya Mozambique yarashwe mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri 2017 ubwo bamusangaga mu iduka bakamutwara n’amafaranga.

IGIHE yanditse ko Uyu musore avuka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yari afite imyaka 25 y’amavuko.Ngo yari amaze umwaka umwe ageze muri Mozambique aho yari afite umuntu acururiza mu iduka ryo mu Mujyi wa Mozart.

Umwe mu bayobozi ba diaspora nyarwanda muri Mozambique yatangaje ko abishe uyu musore bahengereye bagenzi be bakorana bamaze gusohoka bagahita bamwinjirana ari na bwo bamurashe bakamutwara amafaranga ataramenyekana umubare.

Yagize ati “ Byabaye mu ijoro ryakeye, byatubabaje kuko ni umusore wari ukiri muto waje gushaka amaramuko nk’abandi bose.”

Uyu muyobozi yavuze ko Diaspora ya Mozambique irimo itegura umuhango wo kumushyingura kuko atazashyingurwa mu Rwanda ndetse bitegura no kuzafata mu mugongo umuryango we.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo birimo na Mozambique, Vincent Karega yatangaje ko agikurikirana neza uburyo uyu munyarwanda yishwemo.


Comments

ntawiragira jean baptiste 26 September 2017

abasigaye imana ibakomeze kand ibihanganishe

niyongira ruhuka amahoro tuzakuzirikana !!!


GAHAKWA James 24 September 2017

RIP Niyongira Theobald.You were so young to die!! Kugwa mu mahanga ni bibi.Gusa nagirango nkosore uwitwa GAHONZIRE wanditse ngo "Imana yagukunze kuturusha tuzahurira mu ijuru".Muvandimwe,ntabwo Niyongira yahamagawe n’imana.None se niyo yazanye amabandi ngo amwice?Ntabwo imana ishaka ko dupfa,ahubwo ishaka ko tubaho iteka ryose.
Niyo mpamvu yohereje YESU ngo adupfire,kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16).ABAGOME bose,barimo n’aba bishe uyu musore,imana izabica ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Bible isobanura ko iyo dupfuye tujya mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Ntabwo tuba twitabye imana.Umuntu upfuye yakoreraga imana,atiberaga mu byisi gusa,azazuka ku Munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Rwose ntabwo iyo dupfuye tuba tugiye mu ijuru.Ni IKINYOMA.
Dore urugero rwiza rutangwa na BIBLE.Igihe ADAMU yakoraga icyaha,imana yaramubwiye ngo "Uzapfa usubire mu gitaka" nkuko tubisoma muli Itangiriro 3:19.Ntabwo imana yamubwiye ngo "nupfa nzaguhamara".Mujye mwiga Bible neza,aho gupfa kwemera ibyo bababwiye.


Gahonzire Aphrodis 23 September 2017

Muvandimwe ruhukira mu mahoro wagiraga urugwiro ugasabana nabose family ntituza kwibanira, udusigiye agahinda ariko Imana yagukunze kuturusha tuzahurira mu ijuru