Print

Gasabo: Trinity yagonganye n’ ikamyo umwe arapfa 7 barakomereka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 September 2017 Yasuwe: 5408

Bisi ya Kampani itwara abagenzi ya Trinity yagoganye n’ ikamyo umushoferi w’ ikamyo arapfa abandi 7 barimo n’ umushoferi wa Trinity barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeli mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.

Trinity yakoze impanuka yahagurutse I Kampala saa moya z’ umugoroba, yagombaga kugera I Kigali, ikaza gukomeza yerekeza muri Congo. Iyi kamyo yakoze impanuka hashize akanya gato ihagurutse mu isanteri ya Nyaconga mu karere ka Gasabo.

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papi wageze aho iyi mpanuka yabereye yatangarije Umuryango ko uku kugongana kwatewe n’ uko umushoferi w’ ikamyo yataye umukono we agasatira iyi bisi.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda icunga umutekano wo muhanda CIP Emmanuel Kabanda yatangarije Umuryango uwapfuye yajyanywe mu bitaro bya Polisi Kacyiru naho abandi barindwi bakomeretse bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

Yagize ati "Ubu nari ndimo mvugana n’ abapolisi bari kuri terrain aho impanuka yabereye. FUSO yari iturutse muri Kenya yataye umuhanda, umushoferi wa Trinity agerageza kuyihunga ariko ariko iramugonga, arapfa abandi barindwi barakomereka"

CIP Kabanda yavuze amazina y’ umushoferi ataramenyekana gusa muri 7 bakomeretse babiri nibo bakomeretse bikomeye.

Ubwo twavugaga n’ uyu muvugizi wa polisi iyi FUSO yari ikigaramye mu muhanda abapolisi barimo gushaka uko bayikuramo ngo ifungure umuhanda urujya n’ uruza rukomeze.