Print

Amafoto: Benediction yigaranzuye Les Amis Sportifs iyitsindira mu rugo (Amafoto)

Yanditwe na: 24 September 2017 Yasuwe: 176

Ikipe ya Benediction y’I Rubavu niyo yegukanye irushanwa rya Muhazi Challenge aho yanikiye abasore ba Les Amis Sportifs cyane ko umusore wayo Byukusenge Patrick ariwe wegukanye aka gace ku munsi w’ejo taliki ya 23 Nzeri 2017.

Uyu musore Byukusenge yitwaye neza muri aka gace ka ka munani mu tugize Rwanda Cycling Cup, aho abasiganwa mu bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bahagurukiye i Musanze berekeza i Rwamagana ku rugendo rw’ibirometero 175 mu gihe abagore n’ingimbi bahagurutse i Rulindo berekeza i Rwamagana ku ntera y’ibirometero 90 aho mushiki wa Valens Ndayisenga Nirere Xaverine ariwe wegukanye intsinzi mu gihe mu ngimbi Nkurunziza Yves ukinira Benediction ariwe wegukanye aka gace.

Byukusenge yakoresheje amasaha 4iminota 39 n’amasegonda 5,aho yakurikiwe na aho yinjiye mu mugi wa Rwamagana ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Benediction nka Nsengimana Jean Bosco utaragaragaye mu gace gaheruka kubera uburwayi na Munyaneza Didier.

Aba basore uko ari 3 babashije kwanikira bagenzi babo bari bahanganye cyane cyane abakina muri Les Amis Sportifs nka Uwizeye Jean Claude n’abandi birangira babatsinze dore ko Byukusenge na Nsengimana bahagereye rimwe.

Amafoto yaranze iri rushanwa:



Amafoto:Umuseke.com