Print

Bishop Rugagi yahinyuje abaganga abwira umugabo ko agiye gutera inda umugore we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 September 2017 Yasuwe: 2225

Kirenga Sam,umugabo wari umaze imyaka 10, ashakisha uburyo babona urubyaro we n’umugore byaranze,ubu arashima Imana ko yahuye n’Umuhanuzi nyakuri utavangiye watumwe n’Imana kugira ngo abere abantu bayo igisubizo. Ubu umugore we, aratwite.

Sam avuga ko nta bitaro ativurijemo, nta rusengero atagezemo asenga, ndetse nta n’ubutayu atagezemo asengera urubyaro ariko yari yarahebye. Mu magambo ye yagize ati:” Maze kwemera koko ko Urwanda Imana irukunda pe, kubona Imana iduha umuntu nk’uyu mu Gihugu ndumva bindenze.

Ubundi njyewe dutura mu Mutara iyo kumupaka, niho n’umuryango wanjye wose uba. Ubwo twashakanye n’umugore wanjye ariko kubyara biranga, tugana inzira y’abaganga biranga, bakambwira ko ntashobora gutera inda kuko intanga zanjye ari utuzi ntambaraga zifite, ndetse baza no kunkurira inzira ku murima ko ntashobora gutera inda. N’uko ndataha nkajya mpura n’abanyamasengesho benshi yewe ubutayu bwo mu Rwanda nari narabumaze nkajya nambuka no hakurya muri Uganda ndasenga koko, ariko ndaheba ndatuza.”

Uko Sam yaje guhura na Bishop Rugagi arinabwo yamuhanuriye ko agiye gutera umugore we inda:

Ubwo Sam yaje gushima kuri uyu wagatatu yatangaje uburyo yahuye na Bishop Rugagi mu magambo ye gagize ati: "Ubwo nyuma yo kubura uko ngira kwicara ngatuza byaranze, rimwe nza gufata umwanzuro wo kuza gusenga kwa Bishop Rugagi, kuko nari narumvise amakuru ye. "

Ubwo naje ku Itariki 2/11/1016 mvuye iwacu mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Musheri. Ndaza nicara mu Iteraniro nk’abandi bose n’uko ubwo Bishop yaje kugera mu mwanya wo guhanura, yaje kuza angeraho arampagurutsa, ambwira ati: Wowe haguruka kuko Imana ikunyeretse ko ufite ikibazo mu bugabo bwawe, inanga zawe nta mbaraga zifite kuburyo bakubwiye ko udashobora no kubyara. Ariko Imana ya Isiraheri imbwiye ko ishyizeho iherezo ndetse ivuguruje ibyo abana b’abantu bamvuzeho.

Ubwo yahise ambwira ngo Imana iguhaye gutera inda kandi irabikoze ubu. Ubwo nahise nemera ko koko ari Imana ivuganye nanjye, kuko Bishop yari yambwiye neza neza ikibazo nfite nk’aho nawe ari muganga wansuzumye.”

Samu yaje gushima kuri uyu wa Gatatu azanye n’abo mu muryango we bose babana Nyagatare aba ngo nibo bamubaye hafi cyane mu kibazo yaramazemo imyaka 10, harimo ise umubyara, nyina wabo ngo wamutanzeho amafaranga menshi amuvuza mu bice bitandukanye, ndetse harimo na mushikiwe. Aba ngo yari abazanye kubereka umugabo udasanzwe ukoreshwa n’Imana muburyo butangaje ariwe Bishop Rugagi Innocent.

Uyu mugabo byari byamurenze yabuze uko yashimira Bishop Rugagi kuba umugore we atwite. Ati: ” Nananiwe kwihangana maze kumenya ko umugore wanjye atwite kuko neza neza byari mu kwezi Bishop yambwiriye ko azatwita, ndavuga nti reka mbe nje gushima ndetse nzanagarukana umuryango wanjye mugari na madame n’umwana wacu dushime birambuye.”

Samu yabuze uko yashimira Bishop arangije ati: “Reka nguterere isaluti.”

Samu yasubiyemo inshiro nyinshi ati: ” Bishop Imana iguhe umugisha, iguhe umugisha, iguhe umugisha,iguhe umugishaaaaaaaaaaaa.” Bishop nawe umunezero wamusabye yabuze uko abigenza.”


Comments

ok 29 September 2017

Ibi baba babipanze n’umuntu uzaza kubitangamo ubuhamya abantu batazi kugira ngo abone abayoboke.Ngaho niba akiza abafite ubumuga azagende akize bariya bose birirwa mu mihanda basabiriza.


KAMUGISHA Peter 24 September 2017

Bene aba bavuga ko bakora ibitangaza,ni AMAYERI bakoresha kugirango barye amafaranga y’abantu.Bafata abantu twebwe tutazi,bakabaha amafaranga,bakaza bigize abamugaye cyangwa bakaza bavuga ko bafite uburwayi.Dore impamvu biba ari imitwe.Iyo Abigishwa ba YESU bakoraga ibitangaza,babikoraga ku buntu,kandi bagakiza buri wese.Iyo wabahaga amafaranga,barayangaga,bakakubwira ngo "uragapfana n’ayo mafaranga".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.
Uyu Bishop RUGAGI,mwese muzi ukuntu arya amafaranga y’abantu ku mugaragaro,ababwira ngo agiye kubasengera babone V8,Etages,etc...Ikindi kandi,Abigishwa ba YESU,bakizaga abantu bamugaye,bakazura abantu bapfuye,bikamenywa n’umugi wose,kuko abantu benshi babaga bazi uwo muntu.Urugero,igihe PETERO yazuraga umugore witwaga TABITA wabaga mu mugi wa YOPA,abaturage bose b’uwo mugi barabimenye barabyemera kuko bali bamuzi (Ibyakozwe 9:42).
Aba bavuga ko bakora ibitangaza,nta muntu n’umwe uzwi n’abantu benshi bari bakiza.Ni abantu batoragura hirya kure,bakabaha amafaranga ngo babeshye ko bafite ikibazo.Aho gupfa kubyemera,mujye mwibaza muti,Kuki nta muntu nzi wamugaye,Kajoliti,umuntu wahumye,etc...ngwee nzi kuva kera,wali yakizwa n’aba biyita Abakozi b’imana?
Mu byukuri,aba ngaba Bible ibita "Abakozi b’inda zabo" (Romans 16:18).Mbere bari abakene bose,none bose barakize.