Print

Nyamirambo: Umukobwa arakekwaho gukubita nyina akamwica

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 September 2017 Yasuwe: 3107

Umukecuru witwa Nyirabikomo Amina yasanzwe mu inzu yapfuye bikaba bicyekwa ko yishwe n’umukobwa we witwa Uwamahoro Samirah babanaga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri uyu mwaka. Umurambo w’uyu mucecuru wajyanywe mu Bitaro bya CHUK kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamuhitanye.

Hari amakuru avuga ko uyu mucekuru yishwe n’uyu mukobwa nk’uko byashimangiwe na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango.Ariko kandi hari n’amakuru avuga ko uyu mucekuru ashobora kuba yahitanywe n’uburwayi.

Twagerageje kuvugana n’ umugizi wa polisi y’ u Rwanda mu mugi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu ntibyadushoborera.

Uyu mukobwa, Uwamahoro Samirah yabyariye iwabo akaba ari naho yabanaga na Nyakwigendera. Icyo bapfuye ntabwo kiramenyekana.