Print

Cristiano yongeye gufasha Real Madrid Kane aba intwari y’umunsi

Yanditwe na: 26 September 2017 Yasuwe: 654

Umukinnyi Cristiano Ronaldo yongeye gufasha ikipe ye ya Real Madrid kwitwara neza mu mikino ya UEFA Champions League yari igeze ku munsi wa kabiri mu matsinda mu gihe umukinnyi Harry Kane yabaye umukinnyi w’umunsi cyane ko yatsinze ibitego 3 mu mukino Tottenham yatsinzemo ikipe ya Apoel Nicosia.

Ikipe ya Real Madrid yatsindiye Borussia Dortmund iwayo ibitego 3-1 byatsinzwe na Gareth Bale na Cristiano Ronaldo watsinze ibitego 2 byamufashije kugira ibitego 4 mu mikino 2 mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Dortmund cyatsinzwe na Pierre Emerick Aubameyang.

Ikipe ya Totenham nayo iri muri iri tsinda rya H ririmo na Real Madrid,yasanze APOEL iwayo iyitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Harry Kane byose ndetse byatumye uyu musore ayobora abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi mikino aho mu mikino 2 amaze gutsinda ibitego 5.

Ikipe ikomeje kwitwara nabi n’ikipe ya Liverpool dore ko yongeye kunganya undi mukino nyuma yo kunganyiriza mu rugo ku mukino wa mbere na Sevilla 2-2 nanone yongeye kunganya igitego 1-1 na Spartak Moscow.
Uko Indi mikino yagenze:
Itsinda E
Sevilla 3-0 Maribor
Spartak Moscow 1-1 Liverpool
Itsinda F
Manchester City 2-0 Shakhtar Donetsk
SSC Napoli 3-1 Feyenoord
Itsinda G
Besiktas 2-0 RasenBallsport Leipzig
Monaco 0-3 FC Porto
Itsinda H
APOEL Nicosia 0-3 Tottenham Hotspur
Borussia Dortmund 1-3 Real Madrid