Print

Karekezi yatangaje uko yakiriye icyemezo cya FERWAFA cyo gukina iminota 27 yari isigaye

Yanditwe na: 27 September 2017 Yasuwe: 819

Umutoza Karekezi Olivier wa Rayon Sports yatangaje ko yishimiye umwanzuro ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda wo gukomereza umukino wa Super Cup aho wari ugeze nyuma yo gusubikwa bitewe n’umuriro wabuze kuri Stade Umuganda mu cyumweru gishize.


Uyu mutoza yavuze ko iri shyirahamwe ryarebye kure cyane ko ikipe atoza yari yamaze kubona ibitego 2-0 ndetse yemeza ko ari agaciro bahaye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati “Nibaza y’ukofederasiyo yafashe icyemezo cyiza,naboneraho n’umwanya wo kuyishimira kuko kwemeza ko umukino uzakinwa iminota 27 n’icyemezo cyiza ni n’agaciro bahaye abafana bari I Gisenyi baje kureba umupira aho umupira wari ugeze ku umunota wa 63 umaze kubona ibitego 2 bakemeza ko umupira ugomba gukomereza aho wari ugeze,nibazako ari ukubaha buri kimwe cyose cyari mu mukino.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko yabwiye abakinnyi ko batagomba kwirara cyane ko umpire w’amaguru nta kidashoboka ndetse ibintu bihinduka buri mwanya ndetse aboneraho kuvuga ko yababwiye guhatana kugira ngo babashe kwegukana igikombe.

Yagize ati “Nababwiye ko iminota 27 ari myinshi ko iby’umupira ubibara ari uko 90 yageze,nabahaye urugero ko hari umukino ikipe ya Manchester yigeze kwishyura ibitego 2 mu minota 2 ya nyuma mbabwira ko tugomba gutangira uko twatangiye twataka kandi tunugarira.”

Uyu mutoza yatangaje ko ikipe ye ifite abakinnnyi beza bumva amabwiriza ye ari nayo mpamvu bakomeje kwitwara neza cyane cyane mu mikino bari gukina na APR FC ndetse atangaza ko azi neza imikinire ya APR FC.


Comments

jp 27 September 2017

komerezaho karekezi ufite ubunararibonye muri ruhago