Print

Umusirikare wa Nigeria yavuze uburyo yararaga mu imva agasenga ubutitsa ngo aticwa na Boko Haram

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 September 2017 Yasuwe: 3085

Umwe mu basirikare b’Igihugu cya Nigeria arabara inkuru y’ubuzima yabayemo ubwo bari bahanganye n’umutwe wa BOKO HARAM.Uyu musirikare avuga ko yabaye mu imva igihe kinini agamije kwihisha.

Ngo yabayeho agenda ishapure anasenga bikomeye kugira ngo Imana ikomeze kumurindira ubuzima.Nyuma yo kuva mu imva yakomezaga ubuzima bw’urugamba ari kumwe na bagenzi.

Charles Sea wari mu basirikare barwanye intambara yo guhangana na BOKO HARAM yashyize ubutumwa kuri Facebook anandika ko inkuru y’ubuzima yabayemo mu imva, yatangaje ko yabaga mu irimbi kuko ariho yumvaga atekanye.

Ngo muri iyo mva yabaga afite intwaro ndetse n’ibindi bikoresho byo kwifashisha.

Uyu musirikare uvuga ko yarinzwe n’Imana mu gihe cyose yamaze muri iyo ntambara, ngo mbere yo kuryama yabanze gusenga Imana ubundi bwacya agakomeza inshingano ze.

Ngo yari kumwe n’itsinda rinini ry’abasirikare ariko ngo benshi muri bo bahasize ubuzima, avuga ko Boko Haram itaboreheye mu ntambara.

Asoza avuga ko ubu butumwa abutanze agamije gusangiza abandi ubuzima abasirikare babamo iyo bari ku rugamba.


Comments

28 September 2017

Plus mujye mushaka abantu bazi kwandi ikinyarwanda.iyi nkuru irimwo amakosa meshi.