Print

Amaze imyaka irindwi muri Koma mu bitaro bya Gisirikare, uwo yabyaye yatangiye ishuri

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 September 2017 Yasuwe: 5480

Umubyeyi witwa Dusabimana Mediatrice wabyariye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu mwaka wa 2010, amaze imyaka irindwi ari muri koma kubera ikinya yatewe cyamuhezemo kugeza ubu.

Umugabo we kimwe n’umuryango we bavuga ko bagannye inzego zose bireba ariko bakabura uwabafasha kuvuza uyu mubyeyi ngo na Minisiteri y’Ubuzima ntacyo yamufashije.

Ntahobavukira Alex utuye mu mudugudu w’Iterambera mu Kagari ka Nyaruyenzi mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge avuga ko tariki ya 09 z’ukwezi kwa munani 2010 aribwo umugore we witwa Dusabimana Mediatrice yagannye ibitaro bya Gisirikare i kanombe agiye kubyara umwana w’abo w’imfura.

Nyuma y’imyaka 7 abyaye uyu mwana, ikinya yatewe abyara nanubu cyamugumyemo ndetse bikaba byaragize ingaruka ku muryango we nk’uko umugabo we yabibwiye TV 1 ducyesha iyi nkuru.

Ntahobavukira avuga ko yagerageje kugeza iki kibazo ku nzego zitandukanye zirimo Ibitaro bya Gisirikare ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ariko ntiyasubizwa.

Nyuma yaje kugana urukiko asaba ko umugore we yavurizwa hanze y’igihugu.Urukiko rwashyizeho Komisiyo y’abantu batatu bagenzura iki kibazo.Muri raporo batanze bagaragaje ko uyu mugore adashobora gukira kuko yagize ikibazo ku bwonko no k’urutirigongo.

Uyu mugabo avuga ko yababajwe bikomeye no gucibwa amagarama y’urbanza kandi ikibazo cye cyarirengagijwe.

Inkuru ikomeza ivuga ko tariki ya 18 Nzeri uyu mwaka basuye uyu mugore aho arwariye mu bitaro, mu buryo bukomeye babashije kubona amashusho y’aho uyu mugore aryamye ku gitanda.

Bagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisirikare ariko ntibagira icyo batanga.Ngo Minisiteri y’ubizima ntacyo yatangaje kugeza ubwo,umuvugizi wayo, Kayumba Malick, atangaje ko iki atari ikibazo yavugira mu itangazamakuru.

Kugeza ubu uyu mugabo avuga ko yabuze uko azajya asobanurira umwana we wamaze gutangira amashuli abanza.


Comments

isirikoreye 28 September 2017

NTACYO leta yamukorera .None yagiye kubagwa umugabo we atasinye !!!burya gusinya nukuvuga ngo ibiba byose ndabyakira!!!niyo mpanvu murukiko yatsinzwe!!!! Ngayo nguko!!!


Didier 28 September 2017

Hari Imana ishobora ibyananiye abantu, gusa uyu muryango nukomeze kwihangana ndumva bikomeye pe,


mihigo 28 September 2017

ubukoko leta yabuze icyo yakorera uyumuturage wayo? ahaa!