Print

Rwatubyaye na Nshuti Savio bagiye kujya kwivuriza muri Maroc

Yanditwe na: 29 September 2017 Yasuwe: 1534

Abakinnyi babiri Nshuti Dominique Savion na Rwatubyaye Abdul bakinira ikipe y’igihugu Amavubi bagiye kwerekeza muri Maroc mu kwezi kwivuza ibibazo by’imvune bamaranye iminsi.

Myugariro wa Rayon Sports Rwatubyaye yagize ikibazo mu ivi mu mwaka w’imikino ushize mu gihe rutahizamu Nshuti Savio wa AS Kigali we afite ikibazo gikomeye cyo gucomoka k’urutugu,ikibazo amaranye iminsi.

Mu kiganiro muganga w’ikipe y’igihugu Rutamu Patrick yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru,yagitangarije ko aba basore bagiye kwivuza muri Maroc mu kwezigutaha ndetse bizatuma bakira izi mvune bamaranye iminsi.

Yagize ati “Aba basore bagize imvune zisaba ko babanza kubagwa niyo mpamvu bagiye kwerekeza muri Maroc kubagwa kandi nizeye ko bazamererwa neza nyuma yo kubagwa.”

Kwerekeza muri Maroc kw’abakinnyi b’abanyarwanda, biri mu bufatanye FERWAFA yagiranye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc RFMF aho abakinnyi batandukanye nka Andrew Buteera,Sebanani Emmanuel ‘Crespo’, Uwimana Pacifique,Mwiseneza Djamal , Ngabotsinze Evode, Onesme Twizerimana, Muhire Kevin, Itangishaka Blaise.