Print

Igihombo Afurika iterwa no guhagarika interineti cyatangajwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 September 2017 Yasuwe: 522

Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ikoranabuhanga CIPESA watangaje ibyavuye mu iperereza wakoze ku bihombo ibihugu by’ Afurika biterwa no guhagarikira abaturage interineti.

Ibihugu bitandukanye bikunze guhagarika internet mu bihe bitandukanye birimo amatora, kwiyamamaza kw’ abakandida cyangwa igihe cy’ ibizami.

CIPESA uvuga ko ibihugu birimo Ethiopia, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo na Cameroun bitakaza miliyoni zitari munsi 10 z’ amadorali y’ Amerika biturutse ku guhagarika interineti.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017, ivuga ko Repubulika iharanira demukarasi ya Congo imaze guhomba miliyoni 46 z’ amadorali y’ Amerika bitewe no guhagarika interineti.

Uyu muryango CIPESA ufite ikicaro I Kampala muri Uganda uvuga ko iri perereza ryakozwe kuva mu mwaka wa 2015.

Iri perereza ryerekanye ko Ethiopia yatakaje miliyoni 132 z’ amadorali y’ Amerika biturutse kuguhagarika interineti iminsi 36 no guhagarika imbuga nkoranyambaga iminsi 7.

Igihugu cya Cameroun cyo cyahombye miliyoni 38, 8 z’ amadorali bitewe no guhagarika interineti mu gihe cy’ amatora.

Muri rusange Afurika itakaza miliyoni 237 z’ amadorali y’ Amerika bitewe no gufungira abaturage interineti yitwaje amatora, n’ ibindi.