Print

Rwandair yamaganye ibyo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege mu mahanga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 September 2017 Yasuwe: 3584

Sosiyete ikora ingendo mu kirere ya Rwandair yabeshyuje amakuru y’uko umuyobozi wayo wungirije wa Rwandair azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ).

Iri tangazo ryanyujijwe kuri Whatsapp ryavugaga ko ari mu rwego rwo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege nyuma bakabona akazi muri RwandAir.

Mu itangazo iki Kigo cyashyize kuri Twitter, rigira riti :“RwandAir iramenyesha abanyarwanda bose ko ubutumwa buri gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga ( Whatsapp ),buvuga ko umuyobozi wayo wungirije azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ) mu rwego rwo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege ,nyuma bakabona akazi muri RwandAir , ko ayo makuru atari ukuri, ko na nimero ya telefoni yatanzwe itazwi muri RwandAir”……

Rwandair inyomoje aya makuru nyuma y’uko ku wa 19 Mutarama 2016 , Rwanda Revenue Authority nayo isohoye itangazo yamagana ubutumwa bwacicikanaga kuri Whatsapp ,buvuga ko iki Kigo kiri gutegura kujya gisoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga.


Comments

KAGARE Ezra 30 September 2017

Ni byiza ko mu Rwanda tumaze kugira ba Engineers benshi.Bituma abantu bajijuka,igihugu nacyo kigatera imbere.Ariko se mwali muzi ubumenyi buruta ubundi abantu bakwiye kwiga?Ni ubumenyi bujyana ku buzima bw’iteka.Nubwo twiga tukaminuza,bamwe bakabona akazi bagakira cyane,ntabwo bitubuza gupfa.Niyo mpamvu imana yaduhaye Bible,igitabo kitwereka icyo twakora kugirango tuzabeho iteka muli Paradizo.Ikibazo nuko abantu batajya bita kubyo Bible ivuga.Abantu bashaka ibyo babona ako kanya,urugero AMAFARANGA.Ibyo Bible itubwira ko imana izazura abantu bayumvira,abantu benshi ntabwo babyemera.Umukristu nyakuri,ni umuntu wemera ibyo Bible ivuga kandi akabikurikiza.Impamvu twizera Bible,nuko dufite EVIDENCES (preuves) yuko ibyo ivuga byose biba nta kabuza.Urugero,Abahanuzi benshi bahanuye uko YESU azaza ku isi,agapfa,akazuka.Ibyo byarabaye,ndetse na HISTORIANS batemeraga imana,babayeho mu gihe cya YESU,barabihamya.Navuga nka Suetone,Josephe na Tacite.Niyo mpamvu twemera tudashidikanya ko UMUZUKO,UBUZIMA BW’ITEKA muli Paradizo,bizabaho nta kabuza.Abiga ibyisi gusa,barangiza bakibera mu byisi gusa,abo ntabwo bazazuka,kuko Bible ibita abanzi bayo (Yakobo 4:4).Imana idusaba kwiga neza Bible,kugirango tumenye icyo imana idusaba.Nitugikora,imana izatuzura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Ntimukemere baliya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ni ikinyoma kuko ntabwo ari Bible ibivuga.