Print

Ruhango: Abayobozi barindwi basezeye ku kazi ku mpamvu bavuga ko ari izabo bwite

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 October 2017 Yasuwe: 5388

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017 mu karere ka Ruhango abayobozi barindwi beguye ku mirimo yabo, bivugwa ko byatewe n’amakosa bakoze mu gushyigikira imyibukaire y’akagari no kwijandika muri Ruswa.

Ibi bibaye nyuma y’uko no mu Karere ka Muhanga heguye abayobozi bagera ku icumi barimo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri.

Aba bayobozi baregura binyuze mu isuzumwa rimaze iminsi rikorerwa mu Ntara y’amajyepfo ku ruhare abayobozi bagize mu gushyigikira imyibukire ndetse no kuba hari hamwe mu migi ikirangwamo umwanda.

Umuyobozi wari ukuriye serivisi z’Ubutaka (One stop center) witwa Habineza Emmanuel, n’Umuyobozi wari ushinzwe imyubakire mu karere, Kamanzi Eric beguye ku mirimo yabo.

Umuyobozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Ntongwe, witwa Siboniyo n’ushinzwe ubutaka mu murenge wa Ruhanga witwa Twagirayezu Jean Paul nabo beguye ku mpamvu zabo bwite.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mbuye, DASSO wari uhagarariye umurenge wa Mwendo na SEDO wo mu kagari ka Gafunzo mu murenge wa Mwendo nabo batanze amabaruwa y’ubwegure bwabo.

UMURYANGO wagerageje kuvugana na Mayor wa Ruhango, Mbabazi Froncois Xavier ntibyakunda ndetese n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubije.


Umuyobozi w’ akarere ka Ruhango, Mbabazi Froncois Xavier uyobora Akarere ka Ruhango


Comments

rebakure 3 October 2017

Beguye cg begujwe??? Wowe ntubizi sinjyanama ibeguza, ni Nyobozi ibakorera robing bakeguzwa manama yumutekano! Aharero nuburyo Nyobozi yabonye bwokwikiza abo badashaka cg ababa batabagezeho ngobagiribyo babapimira. Mwarabyumvise koharaho nyobozi igurira abakozi bagafungwa bibyuranyije namategeko mutubati nomuriza Biro za police. Muramvako abongabo kweguzwa birihafi bagomba kubikiza rwose. Kdi muraziko haruturere twibereye mumanegeka aho ngobozi, njyanama, abakozi nabafurage harimo amacakubiri, utworero twisangiwe mumanegeka, iyeguzwa rigiye kuhavugira murajya muryumva!!! Ejo Ruhango ngoharuwo beguje arabyanga, ariko hakurikiraho kumuhimbira ibyaha agafungwa birumvikana nyobozi yakwitendetseho nukubwira babahenzacyaha bakagufunga


Bebeto 1 October 2017

Kwegura byo nibyo igihe bigaragaye ko utuzuza neza inshingano wahawe. Ariko ikibabaje ni uko n’iyo batagushaka ku mwanya runaka bagutegeka kwegura ku ngufu hagamijwe ko utazaregera imperekeza nk’uwirukanwe.
Ikindi, abanyamakuru (abatunganya inkuru) mukosore imyandikire. Bandika *IGITEKEREZO cg IBITEKEREZO* ntibandika IGITECYEREZO (K#CY)


ane 1 October 2017

BYARI NGOMBWA KO HABINEZA YEGURA KUKO RUSWA YATSE ABATURAGE BUBAKA B aKANABASENYERA B IRUMVIKA.
Njyanama i tangiye gusobanuka