Print

Oda Paccy ntavuga rumwe na gafotozi wamubujije kwifotoza yambaye ubusa yatandaraje

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 October 2017 Yasuwe: 6067

Uzamberumwana Pacifique wiyeguriye muzika nka Oda Paccy akaba umuraperi ukomeye yongeye guca igikuba muri iki cyumweru ubwo yongeraga gushyira hanze amafoto agaragara yikinze ikoma ku gitsina hari ibice bimwe bigaragara.

Uyu muhanzikazi avuga ko kwifotoza kwe ari ibintu yapanze ibintu atemeranya na gafotozi we uhamya ko ariwe wamugiriye inama yo kutifoza atandaraje kuko ariyo gahunda yari yajyanye.

Aganira na KT Radio yahakanye yivuye inyuma ibyavuzwe na Luqman Mahoro umufutozi wa IGIHE wari wahawe icyaraka cyo gufotora Oda Paccy.Ibi abitangaje nyuma y’uko uyu Luqman atangaje ko yahuye n’imbogamizi ubwo yashakaga gufotora uyu mukobwa.

Yavuze ko uburyo yashakaga kwifotozamo butari bwiza agahitamo ko bajya inama bukaba bwahinduka, bagakoresha ubundi bwihariye butandukanye n’ubwo bari bateguye.

Abajijwe niba nta mbogamizi yaba yarahuye nazo mu gihe yafataga ariya mafoto yagize ati”Byabayeho bitewe n’uko uburyo bwa mbere Paccy yashakaga ntabwo njye bwari kumfasha, kwari ukwambara nyine ubusa nka kuriya hejuru agakingaho uturabyo, hasi akicara asa nk’utandaraje agashyiramo ikirabyo.”

Yunzemo ati”Hasi aho handi hari ibindi bahashyize,.. nsanze ntacyo byari kumfasha niko gutekereza njye buriya buryo ndagenda nca ririya koma ndarimuha ‘nti byibuza wenda iri ryamfasha, ganira n’uyu mugenzi wawe mwazanye agufashe njye ndaza nje gufotora mwasoje kwitegura’. Hari ukuntu umuntu aba atumva neza context y’uburyo yatangamo message ye mugafatanya kubishyira ku murongo ni ibyo byangoye birangira twanzuye kuriya nyine.”

Oda Paccy ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeri 2017, yavuze ko ibyo uyu wamufotoye yatangaje atari byo kuko yari yapanze uburyo agomba kwifotozamo kandi akaba ari bwo yakoresheje.

Yakommeje avuga ko nta nka yaciye amabere kandi akaba kuri we atumva icyo abantu bita ubusa. Ngo yibona mu ifoto yifotoje nta hantu abona harimo yambaye ubusa cyangwa yica umuco Nyarwanda kuko nta kintu na kimwe kigaragaza imyanya ye y’ibanga.

Aha yaboneyeho guhamya ko uretse no kuba yari ameze kuriya yari yambaye iyindi myenda[umwenda w’imbere wo hasi ndetse n’isutiye].

Ati” Nahisemo iriya foto kubera ko umuhanzi aba agomba kugira uburyo butandukanye yamamazamo ibikorwa bye, hagomba kubaho impinduka n’ubwo ikintu gishya abantu badashobora guhita bacyakira. Iyi foto wenda ntago ijyanye n’indirimbo cyane gusa buri gihe ntago ibyo umuntu yaririmbye mu ndirimbo aribyo agaragaza , ku ifoto iyitegura.”

Yongeye ati“Ubu se urugero ufite indirimbo ivuga ibintu bijyanye no gushya wakwifotoza ifoto uri mu muriro? Njye ntago nemeranya n’abavuga ko nta kintu nari nambaye kuko imbere ya ririya koma hari harimo imyenda y’imbere.”

Ku wa kane tariki 28 Nzeri 2017, nibwo ifoto ya Oda Paccy yikinze ikoma ku gitsina yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.Iyi foto yayifotoje mu rwego kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise Order yahuriyemo n’itsinda rya Urban Boys .Ni indirimbo iri gukorwa mu buryo bw’amajwi na Junior Multi System izajya hanze vuga aha.


Comments

jado 2 October 2017

Ariko yajya mumigina nahandi nkaho KO ariho abamamaza ibikorwa byabo nka biriya nyine baba


GAHIRE Alphonse 1 October 2017

Birababaje cyane kubona kwambara ubusa ntacyo bibwiye ODA PACCY.Cyokora siwe wenyine.
Abantu bashakisha ifaranga,mu buryo bushoboka bwose.Niyo mpamvu basambana,abandi bagakora coup d’état,abandi bakiba,etc..Nkuko 2 Petero 2:12 havuga,abantu bameze nk’INYAMASWA zitagira ubwenge,zitegereje kubagwa.Ni muli ubwo buryo imana izarimbura abantu bose bibwira ko ubuzima gusa ari:amafaranga,shuguri,sex,politike,etc...Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka uri hafi.Imana izasigaza gusa abantu bake bayumvira,bature mu isi izaba Paradizo,abandi ibajyane mu ijuru,kuko hazabaho Ijuru rishya n’isi nshya nkuko Bible ivuga muli 2 Petero 3:13.Aho gupinga ibi duhora tubabwira,mukwiye GUHINDUKA,kugirango muzabone ubuzima bw’iteka.Abantu bose bibera mu byisi gusa,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.
Byisomere muli 1 Yohana 2:15-17.Ikibabaje nuko abenshi mupinga ibyo tubabwira,nyamara iyo mupfuye,mukemera ibyo bababeshya ko muba "mwitabye imana".Ni ikinyoma.Abantu bashaka imana bakiriho,bazazuka ku munsi w’imperuka.
Ibyo ni YESU ubwe wabyivugiye (Yohana 6:40).