Print

Huye: Umusore yakatiwe burundu nyuma yo kunigisha umubyeyi umugozi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 October 2017 Yasuwe: 801

Ku wa 17 Ukwakira 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo NAHAYO Xaveri wishe nyina witwaga BAGIRIWABO Therese, rumuhanisha igifungo cya burundu no kwamburwa uburenganzira bwose afite mu gihugu nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye.

Ibyo bikaba byarakozwe ku wa 03/10/2017, ubwo umukecuru Bagiriwabo Therese utuye mu mudugudu wa Bwegera, akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Maraba ho mu karere ka

Huye,usanzwe ahabwa inkunga y’abatishoboye mu rwego rwa VUP yabikuje amafaranga 15000, ahamo umuhungu we NAHAYO Xaveri babanaga mu nzu ibihumbi 6000 ngo ajye guhaha ibyo kurya, arangije arayanywera atahiraho. Ageze mu rugo nka saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba,

Nyina amubajije ibyo yahashye amusubiza ko yayanywereye. Nyina yahise amutonganya, NAHAYO aramufata amunigisha umugozi aramwica.Mu iburanisha, yemeye icyaha, asaba imbabazi avuga ko yabitewe n’umujinya.