Print

Guterres wa ONU yasabye ko ingabo muri Centrafrika zongerwaho abandi 900

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 October 2017 Yasuwe: 309

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yasabye ko abasirikare ba ONU muri Centrafrika bongererwa abandi 900.Ni nyuma y’ubwicanyi bukomeje kwiyongera muri iki gihugu.

Ibyo biri muri raporo, Guterres yashikirije kuwa kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2017 abagize akanama ka ONu gashinzwe umutekano ku isi.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko Guterres yatangaje ibi mu gihe yitegura kujya muri icyo gihugu, urugendo ruzaba rubaye urwa mbere azaba agiriye ingabo za Loni ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuva atorewe uyu mwanya muri Mutarama uyu mwaka .

Avuga ko abo basirikari asaba ko bakongerwa kuko ngo batabasha kurinda abasivili bose mu gihugu. Ariko ngo bazashobora kwihutira gutabara mu gihe abaturage bazaba batewe n’imitwe yitwaje intwaro.

Aba basirikare niboyongera bazaba bagiye kwiyongera ku bandi barenga gato ibihumbi 10 basanzweyo.