Print

Umwe mu bakinnyi bakiniye Arsenal yasanganwe ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Yanditwe na: 3 October 2017 Yasuwe: 2409

Umukinnyi w’umunya Cote d’Ivoire Emmanuel Eboue wakiniye Arsenal kuva 2005 kugeza 2011, yapimwe basanga yaranduye agakoko gatera SIDA nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Goal abitangaza.


Uyu musore wakiniye ikipe ya Arsenal imikino 215,nyuma yo gusuzumwa abaganga bamusanganye agakoko ka VIH gatera SIDA ndetse aya makuru yemezwa n’ushinzwe inyungu ze Tekin Birinci abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Inkuru ibabaje ni uko duhanganye n’ibibazo by’ubuzima bya Eboue.Ari hafi kwerekeza mu Bwongereza aho tuzamenya uko ubu burwayi bwifashe.”

Goal iratangaza ko inkuru yo kwandura VIH yamenyekanye ubwo uyu musore yakoraga ikizamini cy’ubuzima kugira ngo yerekeze mu ikipe ya Turk Ocagr Limasol yo muri Turukiya.

Nkuko twabivuze,uyu musore yakiniye Arsenal imikino 215 ayitsindira ibitego 10 atanga imipira ivamo ibitego 20 aho yayivuyemo yerekeza muri Galatasaray aho yayifashije gutwara ibikombe 2 bya Shampiyona mu myaka 4 yayimazemo akerekeza muri Sunderland atatinzemo kuko umwaka ushize aribwo batandukanye.