Print

Imwe mu mashampiyona y’I Burayi yasabye FC Barcelona ko yazayerekezamo

Yanditwe na: 5 October 2017 Yasuwe: 2914

Ikipe ya FC Barcelona yatangiye gutumirwa n’andi mashampiyona y’I Burayi nyuma y’aho bivuzwe ko intara ya Catalunya iyi kipe iherereyemo nibona ubwigenge iyi kipe yo n’andi 2 ayituyemo azahita ayirukanwamo aho ku isonga shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Burusiya yatumiye iyi kipe.

Nkuko byatangajwe n’ikipe ya FC Yenisey Krasnoyarsk ikina icyiciro cya kabiri,yatangaje ko bifuza ko Barcelona yaza bagahangana mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya FC Barcelona yiteguye kuva muri La Liga igihe cyose iyi ntara izabona ubwigenge aho byavuzwe ko ishobora kwerekeza muri shampiyona y’Ubwongereza cyangwa iy’Ubufaransa.

Nubwo iyi kipe yatumiwe mu Burusiya,ntabwo yigeze ihabwa amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere ngo icakirane n’amakipe nka CSKA Moscow,Zenit,n’izindi zo mu cyiciro cya mbere.


Comments

Dusingizimana Remmy 5 October 2017

ko Barcelona igeze habi .mu burusiya koko?


Dusingizimana Remmy 5 October 2017

Ariko ninde wababwiye ko barcelona hara aho izajya.Real Madrid nihamwe hamwe duhangane