Print

Ruhango:Urusengero rwa Rugagi rwubakishije imbingo rwafunzwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 October 2017 Yasuwe: 1798

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwafashe umwanzuro wo gufunga urusengero rw’itorero ‘Redeemed Gospel Church Rwanda’ riyoborwa n’umukozi w’Imana Bishop Rugagi Innocen.

Urusengero rwafunzwe ruherereye mu Murenge wa Ruhango hafi y’ibiro by’Akarere ka Ruhango.UMURYANGO wamenye ko aha ariho Rugagi yatangiriye ivugabutumwa mu inzu itagira Ciment itanasakaye hose.Ngo nyuma yaje kuhava yerekeza mu mugi wa Kigali hafi yo kwa Rubangura ari naho akomeje gukorera ibitangaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francoix Xavier yabwiye itangazamakuru ko bafunze urusengero nyuma yo kubona ko abasengeragamo bashoboraga kugira ibyago.

Agira ati “Twabasabye guhagarika ibikorwa by’iri torero kuko inyubako rikoreramo zitujuje ibisabwa n’amategeko agenga imyubakire.”

Mbabazi yavuganye n’ubuyobozi bw’Abacunguwe bamubwira ko amafaranga yo kubaka urusengero rwujuje ibisabwa yamaze kuboneka ndetse ko mu minsi ya vuba batangira inyigo.

Inzu isengerwamo n’iryo torero yubakishije ibiti, igasakazwa amabati. Ntabwo ihomye ku mbande ahubwo ikikijeho imbingo zireshya na metero imwe.