Print

Reba umwana udasanzwe wari umukobwa nyuma ahindurirwa igitsina abifashijwemo na Mama we(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 6 October 2017 Yasuwe: 16235

Umubyeyi witwa Mienna wo mu mujyi wa St Albans mu gihugu cy’Ubwongereza yafashije umwana we wavutse ari umukobwa kumuhindurira igitsina agirwa umuhungu nk’uko uyu mwana we yabyifuzaga.

Mienna asobanura ko uyu mwana we ariwe wamuteye gutuma amuhindurira igitsina kuko yangaga kwitwa umukobwa ndetse agahora yigunze kubera iyi mpamvu akanga kwambara imyenda y’abakobwa.

Uyu mugore avuga ko umwana we yararaga akanuye bugacya yarabuze ibitotsi kubera kwitwa umukobwa, akomeza avuga ko yakuriye mu bana b’abahungu benshi mu gace batuyemo akaba aribo bakinaga.

Nyuma yo kubona ko umwana we ashaka kuba umuhungu yabiganirije umugabo we nawe ashyigikira ko ahindurirwa igitsina.

Mienna yemeza ko mu kubikora yabanje gutekereza ko abantu bazavuga ko yashatse guhinduza igitsina cy’umwana we kugira ngo abone umuhungu dore ko asanzwe afite undi mwana w’umukobwa w’imyaka 13.

Umuganga wahinduye igitsina cy’uyu mwana avuga ko ariwe muntu wa kabiri ukiri muto yabashije guhindurira igitsina.

Aha Talia yari afite amezi 18 y’amavuko akiri umukobwa

Uyu mwana yavutse ari umukobwa afite izina rya Talia, hashize igihe ahinduriwe igitsina yasabye nyina ko yahindurirwa n’izina akitwa Dexter.

Talia ntiyanyurwaga no kwambara imyenda y’abakobwa, aha yari afite imyaka 3 ari nabwo yahinduriwe igitsina

Uyu mubyeyi yagiye ku ishuri abiganirizaho mwarimu we arabyemera ndetse batangira kumushyira mu cyiciro cy’abahungu n’ubwo uyu mwana yabanje guhura n’imbogamizi zo kwangirwa n’abahungu kujya mu bwiherero bwabo n’abakobwa bikaba uko bakamwangira.

Ubu Talia yahinduriwe igitsina asigaye yitwa Dexter, aha afite imyaka 6 aranezerewe ndetse ntaho atandukaniye n’umuhungu ufite imyaka 6.

Mienna akomeza agira ati " umwana wanjye yigeze kumbaza niba azashinga urugo akabasha no kubyara, ariko ibi ntibizashoboka n’ubwo yakitwa umugabo ariko imisemburo imurimo ni iya kigore.

Sinzi niba ndi mu makosa, ndatekereza ko umubyeyi uwo ariwe wese yakifuza kubona umwana we yishimye, kugeza ubu aranyuzwe kuko yambara imyenda ashaka y’abahungu kandi akaba ari uwo yaharaniye kuba."

Mienna ateruye umuhungu we Dexter

Ese wowe ubibona ute ? uyu mubyeyi yakoze amakosa cyangwa nawe wabikora ubisabwe n’umwana wawe kugira ngo umuhe ibyishimo ?


Comments

donata 12 May 2018

Hhhmmm ubwose koko niba yaranyuzwe nukwitwa umuhungu aho azanyurwa nokutazigera yitwa paoa fulani? Kwitwa umuhungu ndumva atarukwambara ipantaro gusa harikindi bgituma agomba kwitwa umugabo nuko yaba arumugabo w’umugore akitwa papa wabana # jyendumva nyina yaramukururiye umubabaro wigihe kirekire


12 October 2017

This is devil’s work! Abantu bihaye gukosora Imana kandi ariyo yabaremye, bazabyicuza bidafite igaruriro kandi iherezo ryabo ni ukurimbuka!


Jean de Dieu Rundura 7 October 2017

Yooooohhhh!!!!Imana ntize yigere imuharira kuko yarayipinze pee!kandi ndazi ko uyu mubyeyi azicuza,kuko ngira niba wumvise ko umwana wamubajije ko niba azorongora kand akanabyara?Imana itugirire imbabazi kuko tutazi ivyo dukora!


laura 6 October 2017

hello! uwo mubyeyi yakoze amakosa atabaho kdi dore n umwana atangiye kumubaza niba nashaka azabyara!
ntago umwana w amezi 18 yakwifatira icyemezo ku bintu bihambaye gutyo. izo aba ari caprices.
iyo amureka akajya yiyambarira gihungu se?!
thx.


6 October 2017

Gukosa gusa se ahubwo???


Damien 6 October 2017

Yakoze Amahano Kuko Uwo Mwana Ntanakimwe Aricyo. Kuko Si Umuhungu Kd Si Umukobwa.


6 October 2017

Mwo Dufash Mugasigura Neza Ukuntu Vyoshoboka Uvutse Urumukobwa Munyuma Ugacika Umukobwa? Ntibisiguritse Nagato Ivyo Nububeshi!


DODI 6 October 2017

Mwaramutse neza,yakoze amakosa rwose ,yakagombye kumuganiriza amwereka ko uwo ariwe ariwe mwiza kuruta gukora ibyo umwana yifuza.murakoze