Print

Indonesia:Umugabo yarwanye n’ikiyoka kinini birangira acyigaranzuye

Yanditwe na: 6 October 2017 Yasuwe: 6238

Umunya Indonesia Robert Nababan yahuye n’uruva gusenya ubwo yazengurukaga mu mirima ye ihinzwemo ibiti bivamo amavuta y’amamesa aho yahuye n’ikiyoka kinini kireshya na metero 7.8 gishaka kumurya gusa birangira acyivuganye abifashijwemo n’abaturanyi be nubwo cyari kimuciye ukuboko Imana igakinga ukuboko.

Uyu mugabo usanzwe ukunda kurya inzoka yahuye n’iki kiyoka abanza guhangana nacyo gusa ku bw’amahirwe abasha kucyivugana ndetse ahita agishyikiriza abatuye agace atuyemo barakirya karahava.

Nkuko byatangajwe na Police yo muri aka gace,uyu mugabo akimara guhura nacyo yarwanye nacyo ndetse avuza induru byatumye abaturanyi be bahurura bamufasha kucyigaranzura nubwo cyari kigiye kumuca ukuboko ndetse nyuma yo kwica iki kiyoka uyu Nababan yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru,ni uko mu kwezi kwa 3 uyu mwaka ikiyoka kinini kimeze nk’iyi bacyishe kimaze kumira umuhinzi w’imyaka 25.

Comments

7 October 2017

Inyamaswa,cyane cyane INZOKA,zica abantu benshi buri mwaka.
Gusa mugomba kumenya ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,tuzaba dukina n’inyamaswa zose kuko zitazongera kuryana.Bisome muli Yesaya 11:6-8.Ntabwo twaremewe kujya mu ijuru nkuko amadini yigisha.Ahubwo hazabaho isi nshya n’ijuru rishya kandi inyangamugayo zizaguma ku isi izaba Paradizo.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

KABAKA 6 October 2017

Nubwo mutavuze uko kitwa.ndakeka ari URUZIRAMIRE (python).Inzoka zica abantu benshi buri mwaka.