Print

Rugwiro wa APR FC yatatse umufashe we wizihiza isabukuru y’amavuko

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 October 2017 Yasuwe: 1871

Myugariro wa APR FC unakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, Rugwiro Herve yavuze ibirambuye ku mugore we anaboneraho kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, ngo ni umugabo uhiriwe mu rugo rwe kuko barwubakanye mu mahoro atangwa n’Imana.

Kuwa 06 Ukwakira 2017 nibwo Mugabekazi Carine, umufasha wa Rugwiro yizihizaga isabukuru y’amavuko.Ibi birori byaa bombibyabereye ku college St Andre i Nyamirambo.

Herve Rugwiro myugariro wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje amagambo akomeye cyane y’urukundo ku mugore we bamaze igihe kitari kinini baseezerenye.

Mu magambo ye yagize ati “Abagabo kenshi bakunze guhisha amarangamutima yabo ariko urukundo nkkuunda ntirwihishira aho ari hose…Rimwe mu buzima umuntu ahura n’uwo yaremewe kuri njye nasezeranye kubana n’umugore w’agaciro gahambaye mu buzima bwanjye (Ugira umutima uca bugufi, uri mwiza,uri agatangaza, uri uw’igikundiro, urenze ubwenge bwa muntu…..)nishimye kuba narabanye nawe, ndakunda mukunzi mwiza.”

Kuya 06 Werurwe 2017 Hervé Rugwiro yemeranyije n’ababyeyi ko Mugabekazi Carine amubera umugore, ni nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa uyu mwari yabereye i Nyamirambo.

Herve ahabwa impano