Print

ADEPR yambuye Ubupasiteri Bishop Sibomana na Rwagasana

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 October 2017 Yasuwe: 1314

Itorero rya ADEPR ryambuye Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi mukuru waryo mu Rwanda na Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije umurimo w’Ubupasiteri mu itorero.Ni nyuma yo kuvugwaho imyitwarire mibi ijyanye no nwa mu nkiko.

Aba bose baheruka gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rukuru.Bakurikiranyweho n’ubutabera kunyereza miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibaruwa Ikinyamakuru UMURYANGO gifitiye kopi, Buri wese yandikiwe igira iti“ Dushingiye ku myitwarire mibi yakugaragayeho mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo muri ibyo nk’uko bigaragazwa muri raporo mu igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’Itorero rya ADEPR”

“Dushingiye kandi ku mwanzuro w’Inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 5 Ukwakira 2017. Tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za Gipasitori muri ADEPR uhereye kuri iyi tariki ya 6 Ukwakira 2017.”


Ku wa 17 Nzeri 2017 Bishop Tom Rwagasana yarekuwe n’urukiko kubera impamvu z’uburwayi.

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’umunsi hafashwe n’abandi bayobozi batatu babarizwa muri ADEPR n’abo bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo w’iri torero.

Rwagasana yarekuwe n’urukiko asabwa, kujya yibataba ushinjacyaha buri cyumweru anasabwa gutanga Pasiporo bivuze ko atagizwe umwere ahubwo n’uko yarekuwe by’agateganyo.

Kuwa 22 Nzeli 2017, urukiko rwa Kigali rwategetse ko Bishop Sibomana Jean afungurwa by’ agateganyo kubera impamvu zirimo n’ uburwayi.

Bishop Sibomana na bagenzi be barimo Bishop Rwagasana Tom wari umwungirije batawe muri yombi muri Gicurasi 2017. Bakurikiranyweho kurigisa umutungo wa ADEPR usanga miliyari 2 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Sibomana na bagenzi be bayoboranaga muri ADEPR, ubushinjacyaha bubashinja ko hagati ya 2015 na 2017 banyereje miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’itorero.
Aha yagaragaje ko kuba hari za sheki yagiye asinya bitavuze ko ayo mafaranga yari agamije kuyanuyereza. Yanavuze kandi ko ibyo Sibomana n’umwuganizi we bagaragaje ko afite uburwayi bukomeye bifite agaciro.

Iri tabwa muri yombi ry’ abapasiteri n’ abayobozi bakomeye muri ADEPR rije rikurikira umwuka utari mwiza n’ impaka byakuruwe na hoteli y’ iryo torero. Ubwo iyo hoteli yubakwaga abakiristo bamwe bumvikanye bijujutira ko iryo torero ryakaga amafaranga y’ iyo nyubako ku gahato.

Nyuma y’ifungwa ry’abayoboraga ADEPR, hahise hatorwa abayobozi bashya barimo Rev Karuranga Euphrem watorewe kuba Umuvugizi Mukuru, Rev Karangwa John aba umuvugizi wungirije, Pasiteri Ruzibiza Viateur atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru, Madamu Aurelia Umuhoza agirwa ushinzwe Imari n’Ubukungu na ho Pasiteri Nsengiyumva Patrick aba Umujyanama.


Bishop Tom Rwagasana n’abo bari bafatanije kuyobora ADEPR barimo Mutuyemariya Christine wari ushinzwe imari n’ubukungu na Gasana Valens wari ushinzwe icungamutungo muri ADEPR