Print

Nyuma yo kubakira Rayon Sports ikibuga SKOL yayihaye n’akabari

Yanditwe na: 7 October 2017 Yasuwe: 1879

Uruganda rwa SKOL rwamaze gushyikiriza ikipe ya Rayon Sports akabari ko kuyifasha gukomeza gutera imbere nyuma yo kububakira ikibuga cy’imyitozo giherereye mu kagari ka Nzove, umurenge wa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge.Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu taliki ya 06 Ukwakira uyu mwaka.

Nyuma y’imyitozo ya mbere bakoreye ku kibuga gishya cy’ubwatsi bubakiwe n’uru ruganda rwenga ibinyobwa,ubuyobozi bwa SKOL bwashyikirije Rayon Sports akabari n’icyokezo mu birori byari byitabiriwe n’abayobozi ba SKOL n’aba Rayon Sports ndetse n’abafana b’iyi kipe bari babukereye bagiye kwihera ijisho iki kibuga cy’imyitozo gishyashya cy’ikipe yabo.

Umuyobozi wa SKOL Ivan Wulffaert yabwiye imbaga y’aba Rayons bari aho ko uretse kuba SKOL yarabubakiye ikibuga ndetse ikaba ibahaye n’aka kabari igiye kububakira Guest House izajya yakira abakinnyi mu gihe bari mu mwiherero, nayo izubakwa mu kagari ka Nzove.

Source:Igihe.com