Print

Safi yeretswe n’umufana Igiswahili yakagombye gukoresha ku ifoto yashyize hanze

Yanditwe na: Martin Munezero 8 October 2017 Yasuwe: 6748

Niyibikora Safi wiyeguriye muzika nka Safi Madiba yamaze kugera mu gihugu cya Tanzaniya nk’uko yabigaragarishije ifoto yashyize hanze n’amagambo yayanditseho.

Nk’uko bisanzwe abakunzi be bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iyi foto bamwe bamwereka ko bamushyigikiye gusa haboneka n’abandi bamwibasiye harimo n’abamubajije impamvu ari kugaragara atambaye impeta.

Safi umaze iminsi muri Zanzibar n’umukunzi we Judith mu kwezi kwa buki yagaragaje ko yamaze kugera mu gihugu cya Tanzaniya ashyira hanze ifoto ari kumwe na Rashdoni usanzwe utunganya indirimbo muri Tanzaniya (producer). Ibi bamwe mu bafana banabikomojeho bavuga ko ashobora kuba atangiye gushaka gukora wenyine.

Kuri iyi foto Safi yanditseho amagambo agira ati " Nimefurahiya gisi nimepokelea tanzania mwakoze nishimye God bless yall @rashdoni @rayvanny."

Muri aya magambo y’Igiswahili Safi yashakaga kuvuga ko yishimiye uburyo yakiriwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Gusa iki giswahili Safi yakoresheje cyanenzwe n’umwe mu bafana be wamweretse uburyo bwiza yagakwiye kubivugamo no kubyandikamo, " Nemfurahi mlivyonipokea Tanzania #SwahiliSahihi". Uko niko umufana yakebuye Safi amubwira ko aricyo giswahili kizima yagakoresheje.

Iyi niyo foto Safi yashyize kuri instagram ye yibasirwa na bamwe mu bafana

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto bibasira Safi

1."Man nizereko udatangiye kwirya ukora wenyine plzzzzz wisenya urban boys"

2."Ariko akabazo kamatsiko impeta wayishyize he!? Kontayibona kurutoki hhhhhhb @safimadiba_urbanboys"

3."Imbere y’Imana ni umucelibataire"


Comments

Nkurunziza 9 October 2017

hahahah Mbega safi usekeje weee