Print

FERWACY yatangaje abakinnyi 28 bagomba kwitabira Tour du Rwanda 2017

Yanditwe na: 9 October 2017 Yasuwe: 453

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryamaze gutangaza abakinnyi 28 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitabira irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda aho hagaragayemo abasore bakina mu makipe yo hanze nka Ndayisenga Valens na Areruya Joseph.

Iri rushanwa ribura iminsi 32 ngo ritangire,rizitabirwa n’amakipe 17 aho byitezwe ko rizagaragaramo impinduka nyinshi kuko amwe mu makipe azaryitabira akomeye ndetse ari ku rwego rwo hejuru.

Aba basore bose uko ari 28 bakaba bamaze kugera mu mwiherero mu karere ka Musanze ahari ikigo cy’amagare cya ‘The Africa Rising Cycling Center (ARCC)”.

Abakinnyi 28 bahamagawe:
Rubavu: Munyaneza Didier, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco, Gasore Hategeka, Byukusenge Patrick, Ruberwa Jean, Nduwayo Eric, Uwiduhaye na Nizeyimana Alexis.

Rwamagana: Uwizeyimana Jean Claude, Tuyishimire Ephrem, Rugamba Janvier, Gashiramanga Eugene, Hakizimana Didier, Hakizimana Seth, na Ukiniwabo Rene Jean Paul.

Huye: Twizerane Mathieu, Hakiruwizeye Samuel, Mfitumukiza Jean Claude, Bizimana Gasore, Mbarushimana Jean Damacene.

Muhazi: Karegeya Jeremie, Niyigena Jean Paul na Biziyaremye Joseph
Kigali: Uwingeneye Jimmy.

Abakinnyi bakina hanze; Valens Ndayisenga, Samwuel Mugisha, na Joseph Areruya