Print

Huye: Meddy yahogoje inkumi b’abanyeshuli, bamwe bamusaba ko yabasinyira mu makaye yabo-AMAFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 9 October 2017 Yasuwe: 6770

Ngabo Medard wamamaye nka Meddy uri kumwe na Riderman mu bitaramo byateguwe na Airtel bizenguruka igihe cyose muri gahunda Airtel Muzika, yagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’Abanyeshuli b’abakobwa b’i Huye, asabwa kubasinyira mu ikayi kugirango basigarane umukono we.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Meddy yagaragaje uko igitaramo cyagenze ati "Ibintu byagenze neza muri rusange, imvura yari igiye kugwa ariko mwabonye ko abafana ntacyo byari bibabwiye, nanjye ntacyo byari bimbwiye. Nishimye cyane, iki gitaramo ntabwo nzacyibagirwa. Byanshimishije cyane kandi ndishimye cyane."

Uyu muhanzi kandi yavuze ko umuziki awubaha kuburyo atajya akora ikosa ryatuma asuzugura impano ye, ati "Umuziki ni ikintu gikomeye ku mutima wanjye, ntabwo ari ikintu njya mfata nk’akamenyero, uko buri munsi ndirimbye bihora ari bishya, uko abantu bishima niko nanjye nishima. Bihora bintungura. [Abakobwa bagira ikibazo cyo guhungabana] ndabakunda cyane, guhungabana ntabwo ari byiza cyangwa se kwitura hasi ariko urukundo rwabo ndabizi ko wenda batabasha kuruyobora gusa binkora ku mutima, uko bankunda ni ko nanjye mbakunda."

REBA AMAFOTO:









Photo:Igihe