Print

Miss Igisabo na bagenzi bakorewe ibirori by’ikaze muri Philippines-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 10 October 2017 Yasuwe: 2554

Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2017 ba Nyampinga 78 bitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017, barimo na Miss Uwase Hirwa Honorine wo mu Rwanda wamamaye nka “Igisabo” bakorewe ibirori byo kubakira muri Philippines.

Ni ibirori byabereye mu mujyi Mandaluyong ahitwa Carousel Garden.

Umukinnyi wa Filime Steven Seagal wamamaye cyane muri Filimi nyinshi ni umwe mu byamamare witabiriye ibi birori, uyu mugabo ari mu bagiye bagaragaza ubushake bwo kurengera ibidukikije, yanakinnye Filime yise ‘One Deadly Ground’ ikubiyemo ubutumwa bwo kwitaba ku bidukikije.

Kureba ubwiza bw’ikimero, kureba ubwiza bwo mu maso n’ikiganiro n’abanyamakuru ni bimwe mu bikorwa by’ibanze aba bakobwa bazakorayo mu gihe kingana n’ibyumweru bine bagiye kumara muri iki gihugu.

REBA AMAFOTO: