Print

Pasiteri Hakizimana Didier yafunzwe azira kugereranya Papa Francis na Anti-Christ

Yanditwe na: Martin Munezero 12 October 2017 Yasuwe: 5240

Umupasiteri witwa Hakizimana Didier akaba ari n’umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 mu Ntara ya Bururi ho mu gihugu cy’u Burundi ari mu maboko ya Polisi aho ashinjwa kugereranya Umushumba wa Kiliziya Gatolika ,Papa Francis na "Anti-Christ 666".

Pasiteri Hakizimana watawe muri yombi ejo kuri uyu wa Kabiri washize tariki 10 Ukwakira 2017, abicishije mu nyandiko akwirakwiza ngo agenda yigisha ko Papa Francis ari ‘’Anti-Christ’’ ndetse akaba amugereranye n’umubare wa 666.

Ngo akaba yarafashwe afite igitabo gishushanyijemo inyamaswa ifite imitwe irindwi aho ayigereranya na Papa Francis.Iyo nyamaswa yambaye ingofero yanditseho umubare 666 aho yigisha abantu ko iyi ngofero ari iyo Papa Francis yambara.

Sibyo gusa ngo uyu Mupasiteri avuga ko Kiliziya Gatolika nayo ari Anti-Christ kubera ko idahimbaza umunsi w’Imana ku wa Gatandatu nk’uko Abadivantiste babigenza.

Pasiteri Hakizimana akaba ashinjwa kubangamira ubwigenge bw’andi madini ndetse no gusebya izina ry’Umushumba wa Kiliziya Gatolika .Igipolisi kivuga ko Dosiye irigukorwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera nk’uko bitangazwa na kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Burundi.


Comments

dede 20 October 2017

ariko abadive weee! mwagiye mureka guc imanza nkizo koko! Imana niyo izi byose ntimukavug ibyo mutazi


dede 20 October 2017

ariko abadive weee! mwagiye mureka guc imanza nkizo koko! Imana niyo izi byose ntimukavug ibyo mutazi


GATARE John 13 October 2017

ANTICHRIST,bisobanura umuntu wigisha cyangwa ukora ibinyuranye n’ibyo YESU CHRIST yigishaga.Iyo witegereje neza,usanga amadini hafi ya yose yigisha ibinyuranye n’ibyo YESU yigishaga.Ndatanga ingero nkeya:Amadini hafi ya yose ya Gikristu,uretse Abahamya ba Yehova,andi yose yigisha ko imana ari Ubutatu:Imana data,imana mwana n’imana mwuka wera.Nubwo ari imana 3,ayo madini yigisha ko ari imana imwe gusa.Nyamara YESU yigishaga ko SE,his father,ariwe mana y’ukuri yonyine (Yohana 17:3).Kandi yigishaga ko SE amuruta (Yohana 14:28).Urundi rugero:Amadini hafi ya yose ya Gikristu,asenga YESU.Nyamara YESU yadusabye "gusenga SE wenyine" (Matayo 4:10).Ndetse atubwira ko imana ye,ari nayo mana yacu (Yohana 20:17).


Fulgence 13 October 2017

Abantu Nkabo Bashaka Kwigisha Ibintu Bitabaho Ntakindi Gikwiye Atarukubata Mumvuto!


13 October 2017

Oya Nibaze Barageguza Kuko Kwinjirira Idini Sivyiza Nibigish Ivyubwami Bwimana.


13 October 2017

Uwo Si Umu Pastori Ajejwe Kurongora Abandi.Nahanwe Abe Akarorero Ko Kubaha Abandi.Kandi Amenye Gusonera Abamuruta.


ururi rwacu 13 October 2017

ntabwo bandika ngo ibitecyerezo, bandika ngo ibitekerezo. Kuko inshinga ntabwo ari "Gutecyereza" ni "Ugutekereza". Murakoze.