Print

Miss Igisabo yanze kwambara ’Bikini’ yerekana indi mpano afite-AMAFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2017 Yasuwe: 22010

Uwase Hirwa Honoline wamamaye nka “Miss Igisabo” yanze guserukana umwambaro wa Bikini mu marushanwa ya Miss Earth yitabiriye arimo kubera mu gihugu cya Philippines.

Abakobwa bahatanye na Honoline bose baserutse bambaye Bikini gusa we yanze kuyambara

Uwase Honoline yuriye rutema ikirere ku Itariki ya 7 Ukwakira 2017, icyo gihe akaba yaratangaje ko yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo azaheshe isura nziza igihugu cy’u Rwanda.

bakobwa bose uko ari 90 bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru

Nyuma yuko abakobwa bose bahatanye muri iri rushanwa bari bamaze kugiranaga ibiganiro n’abaritegura, hahise hakurikiraho igikorwa cyo kwiyerekana mu mwambaro wo kogana uzwi cyane nka “Bikini” gusa Miss Igisabo yanze kwambara uyu mwambaro ahitamo kwerekana impano yo kuririmba.



Comments

Denyse 13 October 2017

Uziko mushukana. Yari kuba yisebeje muri bariya bantu. Reba urubuno rwe muri bariya ba miss bandi. Nta n’ ubwo yabona bikini imukwira. Keretse yambaye ikabutura nk’ iz’ abakinnyi ba football.


ndumiwe 13 October 2017

ese baba bajyahe niba bdashobora gukora ibiri mu mategeko agenga irushanwa buriya se bariya urabona hari ubusa bambaye mwigira bahatari kandi muri zero


Yego 13 October 2017

Yego. Umuntu umwe niwe wigeze kuvuga ati:"Aho guta agaciro wata ijana".