Print

Miss Igisabo yashyize hanze ifoto yakurikije amagambo avuga ku migambi afitiye u Rwanda maze bishimisha benshi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2017 Yasuwe: 10002

Miss Hirwa Uwase Honorine (Igisabo) uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth yashyize ku rukuta rwe rwa instagram ifoto anahishura umugambi afitiye u Rwanda buri wese ukunda igihugu cye yagakwiye no gukurikiza.

Uyu mukobwa ukunzwe cyane n’abatari bake kubera imiterere ye n’uburyo yitwara mu gusubiza ibibazo yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukobwa uhagarariye Ubuhinde muri Miss Earth avuga ko azarwanirira ishyaka u Rwanda kugeza apfuye.

Yagize ati " Nkunda U Rwanda Nzarurwanirira Ishyaka Kugeza Mfuye "


Iyi niyo foto Miss Honorine yashyize hanze avuga ko azarwanirira igihugu cye ishyaka kugeza apfuye

Abenshi mu bagize icyo bavuga kubyo yanditse bamwifurije intsinzi mu irushanwa arimo ndetse bashima n’umugambi mwiza uyu mukobwa afite wo kurwanirira igihugu cye kugeza apfuye ari nabyo byagakwiye kuranga umwenegihugu wese.


Comments

jachson 14 October 2017

Mwifurije gutsinda muribyose


13 October 2017

Courage mu guteza imbere urwatubyaye turi kumwe kandi turafatanyije mu kuruteza imbere